Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC

Abize Ishami rya Early Childhood Education (ECE) muri Kaminuza y’u Rwanda, baratabaza REB na MINEDUC nyuma yo kurangiza kwiga bagasanga nta hantu bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi Kaminuza ikaba ikomeje gusohora abantu bize iri shami.

Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize Early Childhood Education(ECE) bwa mbere mu mwaka wa 2016, bari bateganyirijwe ahanini kuba abatoza ku mashuri yisumbuye yashyiriweho guhugura abarimu azwi nka Teachers Training Centers(TTC).

N’ubwo abenshi mu bayobotse iri shami bavuga ko babikangurirwaga cyane kuko ari bwo ryari rigitangira kandi bizezwaga ko bazaba bakenewe ku isoko ry’umurimo, batunguwe no kubona imyaka igiye itambuka ntaho gusaba akazi babonye cyane ko amashuri ya TTC ari mu Rwanda ari 16 gusa kandi ari yo bemerewe kwigishamo.

Isoko y’iki kibazo

Imvano y’uku kubura imyanya yatewe n’uko ubwo iri somo ryatangiraga muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma y’umwaka umwe ryanatangijwe mu mashuri yisumbuye ya TTC bityo habaho guhugura abari basanzwe bigisha muri TTC ngo bigishe ECE dore ko Kaminuza nta bantu yari yagatangira gusohora bize iri somo. Kubera iyi mpamvu,abanyeshuri ba mbere Kaminuza yasohoye mu mwaka wa 2016 basanze hari abarimu basanzwe mu kazi kandi batanga umusaruro mwiza, bisa nk’aho babuze aho bamenera kuko nta TTC itari ifite umwarimu icyo gihe.

Umwe mu bize iri shami utifuje ko amazina ye atangwazwa, yabwiye Bwiza.com ko bashidutse imyanya yabize ECE ku isoko ry’umurimo ari ntayo kandi bakaba babona Kaminuza ikomeje gusohora abanyeshuri. Yagize ati”Hanze aha usanga abize Uburezi,mu ishami rya ECE nta hantu bafite ho gusaba akazi kandi abandi bize Uburezi bo bakemererwa kwisanzura mu gushaka imyanya. Ikibabaje usanga ya myanya yakagenewe abize ECE,ishyirwa ku isoko ku bize Uburezi muri rusange bityo bigatuma abize ECE baba nk’abakomatiwe kandi bo bakumirwa mu yindi myanya”.

Undi yibaza icyari kigenderewe mu gushyira ishami rya ECE mu Burezi muri Kaminuza y’u Rwanda kandi MINEDUC na REB bari bazi neza umubare w’ibigo bya TTCs biri mu gihugu. Yagize ati”Ese intego yo gushyira ECE muri UR-College of Education yari iyihe? Ese iyo ntego yagezweho? Abanyeshuri bakomeje iri shami se ubu bari gukora iki”?

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Mu gusubiza ibibazo by’aba bantu, Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita k’Uburezi(REB), Dr Ndayambaje Irénée avuga ko kuba abize ECE batabona imyanya y’akazi ibakwira bose ku isoko atari ikibazo kihariye kuri bo kuko n’abandi bibabaho. Yagize ati”Ntibakwiye kuveba REB kuko umunyeshuri ajya kwiga isomo ari amahitamo ye kandi yabanje kureba n’igikenewe ku isoko ry’umurimo. Icyakora abantu bize ECE n’ubwo akenshi bakenerwa kwigisha muri TTC, hari n’andi mahirwe abagenewe arimo nko kuba abayobozi b’amashuri ku bafite uburambe mu kazi,gukorana n’imiryango itegamiye kuri Leta,kuba abajyanama mu bigo by’uburezi ndetse no kuba bashinga amashuri yabo y’inshuke igihe bishyize hamwe”.

Abajijwe ku bibaza niba bakwemererwa kujya bapiganira akazi ku yindi myanya y’ibijyanye n’Uburezi, Dr Ndayambaje yavuze ko ibyo bitashoboka kuko icyo bize ari ukuba abatoza b’ababarimu. Yagize ati”Nk’uko nta muntu wize ubwubatsi yajya kuba muganga ni nako bitashoboka ko uwize ECE ajya kwigisha Amateka cyangwa Ubumenyi bw’Isi kandi atari byo yize”.

Dr Ndayambaje akomeza Avuga ko Kaminuza ijya gusaba ko aya masomo atambutswa iba yagendeye kuri gahunda y’Uburezi iriho, bityo isomo rikaba ritahagarikwa kwigishwa kandi hakiboneka imibare y’abashinga amashuri ku giti cyabo azakenera abakozi. Ati”Ntabwo wakenera gukemura ikibazo cyabaye, ahubwo cyaba gisanga warateguye igisubizo”.

Umuyobozi w’Ishami rya Early Childhood and Lower Primary Education muri Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Uworwabayeho Alphonse, aganira na Bwiza.com yavuze ko abantu bize ECE,batakagombye kwihebeshwa no kuba nta myanya myinshi babona ku isoko ry’umurimo ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe bakagira ibikorwa byabo bishingira mu gihe akazi katabonetse nk’uko babyifiza. Yagize ati”Umuntu yize Kaminuza aba asobanutse, aba agomba kuzunguza ubwenge,akabyaza amahirwe ubumenyi yavanye ku ntebe y’ishuri akihangira akazi aho katari”.

Bwiza.com kandi yanavuganye na Habumuremyi Jean Marie Vianney,umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ka ECE, avuga ko abataka ibura ry’akazi bataboneka mu bize ECE gusa ko ari ikibazo cyugarije igihugu n’isi muri rusange. Yagize ati”Amahirwe ahari n’uko kuba abatoza b’ababarimu atari byo twigishije gusa. Mu masomo yacu habagamo n’isomo ryo kwihangira imirimo, rishobora kugoboka umuntu igihe yarikoresheje neza”.

Yakomeje avuga ko mu bantu bize ECE atari bose babuze akazi kuko hari abakarimo batari bake, yakanguriye abatarakabona guhanga imirimo yabo bashingiye ku byo bize no kwishyira hamwe bakaba bashinga amashuri y’inshuke kuko ubuke bwayo bukiri ikibazo mu Rwanda, cyane cyane mu bice by’ibyaro.

Bwiza.com yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ntiyabasha gufata telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Muri rusange ikifuzo cy’abize ECE, ni uguhabwa amahirwe yo kubona akazi mu byo bize cyane ko hagaragara imibare itari mike y’ababikora batabyize hirya no hino mu mashuri ahugura abarimu(Teachers Training Centers).

Uretse abize ECE baba baratojwe kuba abatoza b’abarimu mu mashuri ya TTC, abize iri shami mu mashuri yisumbuye bakunze kuba abarimu ku bigo by’inshuke no mu myaka y’amashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu gusa na bo imyanya yabo kuyibona ni ingumehirya no hino mu gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *