Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basabye ko bitewe n’uko mu Rwanda hari imyemerere n’imyizerere itandukanye kandi yose ikaba ihabwa ubwisanzure, uburyo bwo kurahiza umukozi ugiye gutangira inshingano bugomba guhinduka kuko byagaragaye ko uko bikorwa hari abo byambura amahirwe y’akazi.
Ibi byasabwe na komisiyo y’abadepite bashinzwe imibereho myiza ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakomezaga igikorwa yo kwemeza umushinga mushya wa sitati rusange ivuguruye igenga abakozi ba Leta.
Muri sitati isanzwe igenga abakozi ba Leta, buri mukozi wese mbere yo gutangira inshingano aba agomba kubanza kurahira ko azashyira mu bikorwa neza inshingano ahawe nk’uko amategeko abiteganya akemeza ko nakora ibihabanye n’indahiro yarahiye azabihanirwa n’amategeko. Urahira arahizwa afashe ku ibendera ry’igihugu, utabikoze ntiyemererwe kujya mukazi.
Aba badepite bagaragaje ko hari abantu bagiye banga kurahira muri ubu buryo bitewe n’imyizerere yabo, bakabura amahirwe yo kubona akazi kandi bari bashoboye bafite n’ubushake bwo gukora nk’uko byagaragajwe na Depite Muhongayire Christine uyoboye komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko y’Abadepite.
Ubu busabe bwatowe ku bwiganze bw’amajwi 60 kuri 74 angana n’umubare w’Abadepite bari bitabiriye iyi Nteko.
Depite Muhongayire yagize Ati: “Twakomeje kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo n’inzego za leta hamwe n’inzego za Leta zirebwa n’iri tegeko. Zadusobanuriye ko nazo zayiganiyeho mu kureba uburyo yavugururwa, tubona ko ari ngombwa ikurwa muri iyi sitati kubera impamvu zitandukanye.”
Depite Jean Pierre Hindura uri mu batoye ubu busabe yagaragaje ko ubu buryo bwo kurahirira ku ibendera ry’igihugu bibangamiye ubwisanzure bwa bamwe mu Banyarwanda, kandi u Rwanda ari igihugu giha buri wese ubwisanzure mu myemerere.
Ati: “Dufite Abahamya ba Yehova batajya bafata ku ibendera (mu kurahira) kandi nk’igihugu duha agaciro ukwizera kwabo. Twagombye kwemera gutora indahiro twifashishije ibendera cyangwa Bibiliya hakurikijwe imyizerere ya buri muntu. Abantu ntibagombye guhezwa mu mirimo rusange ya Leta kubera imyizerere yabo.
Depite John Ruku-Rwabyoma we yagaragaje ko muri abo bahezwa n’imyizerere yabo benshi baba bafite ubumenyi bw’inshingano ku buryo baba baniteguye kuzigeramo bagakorera igihugu neza ariko bagakumirwa nu uburyo bwo kurahira. Avuga ko nta munyarwanda ukwiriye guhezwa muri sosiyeti n’imyizerere ye.


