Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020 yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko No. 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rikuraho itegeko rishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.
Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Nyakanga 2019 yemeje ko Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo bihuzwa bigakora ikigo kimwe.
Minisitiri Rwanyindo yasobanuye ko ibi byakorwa mu rwego rwo kubungabunga, kurengera no guteza imbere Umurage w’Igihugu, ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangagaciro zawo nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda.
Yavuze ko kandi ibi bigo bitatu bifite inshingano zisa kuko ururimi, umuco n’amateka bifitanye isano.
Nyuma y’aho Abadepite bemereje ishingiro ry’uyu mushinga, bawohereje muri Komisiyo bireba kugira ngo izawigeho birambuye. Mu gihe izaba ibyemeje burundu, ibi ibi bigo bizahurizwa hamwe, bibe kimwe kibugangabunga umuco, ururimi n’amateka.


