screenshot_20200731-115451_1596189976419.jpg

Shaddy Boo yaborotse Yolo The Queen wamuguranye imodoka nshya

Umukobwa ufatwa nk’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo, yamaze kuboroka mukeba we, Yolo The Queen, basanzwe bahanganye mu bikorwa byabo byo kumurika imideri, nyuma y’imodoka yaguze.

Iki kizungerezi, Yolo The Queen gifite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, ntamaze igihe kinini kuri Instagram kuko akurikirwa n’abagera ku bihumbi 67.7 mu gihe Shafdy Boo we ari ibihumbi 727. Yolo aherutse gushyira ‘post’ ku rukuta rwe rwa Instagram kuwa 16 Werurwe 2020, agaragaza ubwoko bw’imodoka yapfiriye yifuzaga kugura.

Amezi make nyuma yo kugaragaza indoto ze, Yolo The Queen byarangiye aguze imodoka y’inzozi ze gusa bisa n’ibitashimishije mukeba we Shaddy Boo wanahise amuboroka kuri Instagram.

Amakuru avuga ko iyi modoka Yolo The Queen yaguze, ari yo modoka Shaddy Boo yifuzaga kugura ariko bikarangira bamusumbije amafaranga dore ko Yolo ari no mu bihe bye byiza mu bijyanye n’akazi bahuriyeho.

Yolo The Queen wakunze kurangwa n’udushya twinshi twavugishije abatari bake, akunze kumvikana avuga ko ari we “slay queen” uhiga abandi ndetse ko aryohera abagabo kurusha ubuki.

screenshot_20200731-115451_1596189976419.jpg
Yolo The Queen yemeza ko arusha ubuki kuryoha
1089cb0d3684cf7085861dd79c520639--authentic-louis-vuitton-louis-vuitton-handbags.jpg
Yaguze imodoka yo mu bwo bwa Louis Vitton
screenshot_20200731-101941_1596190038200.jpg
Iyi foto ye yavugishije abatari bake

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *