Urukuko rwo mu gihugu cy’Ububiligi, rwanzuye ko ikipe ya Waasland Beveren yo muri icyo gihugu igarurwa mu kiciro cya mbere nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka shampiyona yari yasojwe ikamanurwa mu kiciro cya kabiri.
Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rukemura impaka za Siporo mu Bubiligi (BAS) rushamikiye kuri TAS, rwari rwatesheje agaciro icyemezo cya shampiyona y’ababigize umwuga mu Bubiligi (Belgian pro League) cyo kumanura mu kiciro cya kabiri Waasland Beveren, mbere y’uko umwanzuro w’icyo cyemezo uhabwa agaciro kuri uyu wa gatanu.
Urukiko rwanzuye ko Pro league igomba kujya iha Waasland Beveren amande angana na miliyoni 2.5 zama-Euro igihe cyose hari umukino wa shampiyona y’Ikiciro cya mbere iriya kipe izajya isibywa.
Urukiko rwanzuye ko Waasland Beveren itamanurwa, mu gihe byari byitezwe ko Pro League iyimanura byemewe n’amategeko kuri uyu wa gatanu.
Shampiyona y’Ababiligi yagombaga gutangira mu matariki yo hagati muri Kanama ikitabirwa n’amakipe 16, gusa kuba Waasland Beveren yagaruwe mu kiciro cya mbere bisobanuye ko umubare w’amakipe ushobora kongerwa ukagera kuri 18.
Pro-League hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bubiligi batangaje ko bamenye icyemezo cy’urukiko, mu gihe Dirk Huyck uyobora ikipe wa Beveren yatangaje ko yishimiye kiriya cyemezo, gusa ikipe ye ikaba igomba gusubira muri BAS gusaba ko shampiyona itatangizwa bijyanye n’uko Pro league hari ibyo itaremera.
Muri Gicurasi, Pro League yari yasoje shampiyona y’Ababiligi imburagihe kubera icyorezo cya Covid-19, iha Club Brugge yari iya mbere igikombe cya shampiyona na ho Waasland Beveren imanurwa mu kiciro cya kabiri.


