Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 14 barimo Umunyarwanda, Sibomana Patrick bita Papy.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yemeje ayo makuru ibinyujije kuri application yayo.
Sibomana Patrick Papy ari mu bakinnyi barindwi basheshe amasezeramo na Young Africans ku bwumvikane.
Abandi ni Ali Mtoni, Issa Maundu, Ali Ali, Yikpain Ghislain, Eric Kabamba na Rafael Daud.
Iyi kipe kandi yatandukanye n’abandi bakinnyi barindwi barangije amasezerano, barimo Mrisho Ngassa, David Molinga, Jafary Mohammed, Tariq Seif, Andrew Vincent, Papy Tshishimbi na Mohammed Issa.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi 17 Young Africans yagumanye.
Ikipe ya Young Africans yahisemo gusezerera bariya bakinnyi, nyuma yo kwitwara nabi muri uyu mwaka w’imikino ikabura igikombe na kimwe itwara.
Iyi kipe yarangije shampiyona ya Tanzania yegukanwe na mukeba wayo Simba SC iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe mu gikombe cy’Igihugu na cyo cyatwawe na Simba abakeba bayisezereye muri 1/2 cy’Irangiza nyuma yo kunyagirwa ibitego 4-1.
Yanga kandi yaherukaga kwirukana Umubiligi Luc Eymael wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’amagambo yari yatangaje atuka abaturage ba Tanzania.
Sibomana Patrick Papy yari amaze umwaka umwe akinira Young Africans, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Mukura VS.
Amakuru avuga ko uyu musore ari kwifuzwa n’amakipe yiganjemo ayo mu gihugu cya Kenya, gusa Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda na yo iri mu makipe yagaragaje ko amwifuza.


