kuri_paruwasi_ya_katedarali_gatulika_ya_cyangugu_bashyize_arenga_miliyoni_3_ku_rukarabiro_n_ibindi_basabwaga_barabyuzuza_bategereje_ibaruwa_ibemerera_gusenga_baraheba._1596472915971.jpg

Rusizi: Bujuje ibyo basabwe bategereza ibaruwa ibemerera gufungurirwa insengero baraheba

Abakirisitu ba kiliziya gatulika katedarali ya Cyangugu, ADEPR Kamembe n’itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Kamembe n’abayobozi babo baravuga ko nyuma yo kurangiza ibyo bari basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ngo bemererwe gusenga, n’ubuyobozi bw’umurenge bukabasura nk’uko amabwiriza ateganya bukababwira ko nta kibura ngo ku cyumweru tariki 2 Kanama basenge,hasigaye gusa ko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza bukanabizeza gukora inama ibyemeza bagahabwa ibaruwa yo gufungura ngo bayitegereje bagaheba.

Kuva ku wa 19 Nyakanga ubwo amatorero 6 yafunguraga insengero mu mujyi wa Rusizi abayoboke bayo bizeye ko bizakomeza,ngo baje gusubiza amerwe mu isaho babwiwe ko basenze hari ibyo batujuje birimo urukarabiro rugezweho n’udupimamuriro 2 kuri buri rusengero, ngo bihutiye gukora ibyo basabwaga ku babishoboye bizeye ko bazemererwa gufungura, ariko babyujuje banasuwe n’inzego z’umurenge zigomba gukora raporo ishyikirizwa ubuyobozi bw’Akarere ngo bubahe ibaruwa ibemerera, babikora kare ngo n’ibaruwa izaze kare basenge ku wa 2 Kanama, barayitegereza amaso ahera mu kirere.

Padiri mukuru wa paruwasi ya Katedarali ya Cyangugu,Kabera Ignace, yabwiye Bwiza.com ko ku wa 30 Nyakanga bari barangije ibyo basabwa n’abagombaga kubasura barabyemeza,bizezwa ko ku cyumweru tariki 2 Kanama bazasenga nta ngorane, ndetse na bamwe mu bakirisitu babo bazinduka baza, batungurwa no gusanga kiliziya ifunze kandi bumvaga nta gisigaye,babwirwa ko ibaruwa y’Akarere ibemerera yabuze ngo basenge.

Ati: “Twubatse urukarabiro rw’agaciro ka 3.200.000 turwuzuza ku wa 5 n’ubuyobozi bw’umurenge buradusura nk’uko amabwiriza abiteganya,icyagombaga gukurikiraho ni ibaruwa y’Akarere itwemerera gutangira,twizeza abakirisitu gusenga twumva nta kindi kibazo,ariko bamwe bagiye baza ku cyumweru basubirayo dutegereje iyo baruwa y’Akarere twayibuze.’’

Yakomeje ati’’ Twarangije ibyo dusabwa,dutegereje uburenganzira bw’akarere tugasomera misa abakirisitu,ubwo n’iki cyumweru nigishira tutabuhawe tuzabaza impamvu,ariko twe ibyo twasabwe twarabyihutishije ikibazo kiri mu babidusabye,kugeza ubu ntituzi icyo ari cyo.’’

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Kamembe, Rév. Mazimpaka Céléstin na we avuga ko nyuma yo kurangiza ibyo basabwe no gusurwa yahamagaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmamuel ngo amubaze niba babwira abakirisitu babo bakaza gusenga,undi amubwira ko bagiye kubyiga igisubizo kirara kibonetse ,ngo barategereza baraheba.

Ati’’ twujuje kandagira ukarabe y’amafaranga arenga miliyoni 2 n’ibindi byose twasabwaga turabirangiza sinzi ikibura rwose ndumva bitugoye kandi abakirisitu bacu babyakiriye nabi cyane kuko nk’abatagira amatelefoni bazindutse bazi ko basenga tukabasubizayo. Numva Akarere kadukura mu gihirahiro,niba ari n’ibindi dusabwa tukabimenya ariko abakirisitu ntibakomeze guhezwa mu rungabangabo.”

Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu, Karemera Francis, na we avuga ko nyuma yo gushyira arenga miliyoni n’igice ku rukarabiro n’ibindi babyujuje na bo batigeze bemererwa gusenga, agasanga abakirisitu bakwiye kuba bihanganye kuko iki cyorezo kigifite ubukana muri aka karere,bagategereza igihe bazemererwa.

Ati’’ Icy’ingenzi ni ubuzima,ntabwo twihutira gusenga, ikiduhangayikishije natwe ni ubuzima kuko na mbere twarasengaga ariko kuba ibi byose biba ni uko hari ikibazo nk’uko natwe tubibona. Bihangane,bakomeze gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda,basengere mu ngo zabo,ntibagire ubwira,hagati y’icyorezo tugomba kwitonda kandi tukihangana dutegereje ikindi ababishinzwe batubwira kuko tuvugana umunsi ku wundi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,avuga ko ntawe ukwiye kuvuga ko yujuje ibyo yasabwe kandi Akarere ari ko kabireba kuko mu bisabwa harimo ibigaragara n’ibitagaragara byose bikwiye gusuzumwa, muri iki cyumweru bakazasurwa,bakabwirwa ibikurikiraho.

Ati’’ Iyo raporo nyibonye kuri uyu wa mbere mu gitondo,turateganya kubasura muri iki cyumweru, ibyo bavuga ko bujuje simbizi kuko sindabibona nzabibona tugezeyo kuko amabwiriza dufite arimo ingingo hafi 40,nitugerayo tuzareba ibigaragara n’amaso n’ibindi bitarebeshwa amaso dukurikije amabwiriza uko abiteganya ni bwo tuzabasha kumenya icyakorwa.’’

Bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero akorera muri aka karere baravuga ko gufungurwa kw’insengero bikiriki ikibazo nk’uko binemezwa n’uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero ahakorera,Rév. Byamungu Razale, zimwe zo, kubera ubushobozi buke no kuzuza ibisabwa byose bikaba bisa n’ibidashoboka,zishobora kuzasenyukira mu zindi.

kuri_paruwasi_ya_katedarali_gatulika_ya_cyangugu_bashyize_arenga_miliyoni_3_ku_rukarabiro_n_ibindi_basabwaga_barabyuzuza_bategereje_ibaruwa_ibemerera_gusenga_baraheba._1596472915971.jpg Kuri paruwasi ya katedarali gatulika ya Cyangugu, bashyize arenga miliyoni 3 ku rukarabiro n’ibindi basabwaga barabyuzuza bategereje ibaruwa ibemerera gusenga baraheba

agera_kuri_miliyoni_n_igice_ni_yo_uru_rukarabiro_rw_itorero_ry_abangilikani_paruwasi_ya_kamembe_rwuzuye_rutwaye_bumvaga_nta_kindi_basigaje_ngo_basenge_kuko_n_ibindi_basabwe_babifite_bayobewe_aho_byapfiriye._1596473189615.jpg Agera kuri miliyoni n’igice ni yo uru rukarabiro rw’itorero ry’Abangilikani ,paruwasi ya Kamembe rwuzuye rutwaye, bumvaga nta kindi basigaje ngo basenge kuko n’ibindi basabwe babifite,bayobewe aho byapfiriye

uru_rukarabiro_rwa_adepr_kamembe_rwuzuye_rutwaye_agera_kuri_miliyoni_2_bategereje_ikindi_basabwa_n_akarere_ngo_batangire_gusenga._1596473300037.jpg Uru rukarabiro rwa ADEPR Kamembe rwuzuye rutwaye agera kuri miliyoni 2,bategereje ikindi basabwa n’Akarere ngo batangire gusenga

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *