Gen. Kabarebe yasabye abakinnyi ba APR FC kwirinda aba-agent ba Baringa

Perezida w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. James Kabarebe, yasabye abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kwirinda abiyita ko bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe (Agents) bagamije kubarangaza no kubatesha umwanya.

Bikubiye mu butumwa Gen. James Kabarebe usanzwe ari n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano yageneye abakinnyi ba APR FC ubwo bagiranaga Inama n’ubuyobozi bwayo, ku wa mbere tariki ya 03 Nyakanga.

Muri ubwo butumwa abakinnyi bashyikirijwe na Visi-perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarak Muganga, Gen. James Kabarebe yasabye abakinnyi “kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo, harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ko ngo bazabagurisha mu makipe akomeye, nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.”

Gen. Kabarebe kandi yibukije abakinnyi gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Corona virus.

Inama y’abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC, yari igamije kwibukiranya intego iriya kipe y’Ingabo z’u Rwanda ifite mu mwaka utaha w’imikino, haba imbere mu gihugu ndetse no ku ruhando Mpuzamahanga.

Gen Muganga abwira abakinnyi intego ikipe ifite yagize ati: “Turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize, ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari na yo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA), tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.”

Afande Mubarak Muganga yashimiye abakinnyi ba APR FC kuba barubahirije neza ingamba za Leta y’u Rwanda zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ndetse bakanakora imyitozo yatumye batongera ibiro, anaha ikaze abakinnyi bashya baheruka gusinyira iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko Umutoza Mohammed Adil Erradi na Kapiteni Manzi Thierry bahigiye guharanira intego za APR FC, banasezeranya ibyishimo abakunzi bayo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *