Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zafashije Laurent Desire Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ategeka kuva tariki ya 17 Gicurasi 1997. Amaze gufata izi nshingano yahaye imyanya ikomeye abasirikare bo muri ibi bihugu, agira Gen. James Kabarebe Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Gusa bigeze tariki ya 14 Nyakanga 1998, Laurent Kabila yakuye Gen. Kabarebe kuri uyu mwanya, amusimbuza Gen. Celestin Kifwa. Mu byagaragaraga icyo gihe, uyu Mukuru w’Igihugu yari yatangiye kugirira urwango ingabo zamufashije kujya ku butegetsi (iz’u Rwanda na Uganda) ndetse ngo banatangiye guhohoterwa na bagenzi babo bo muri RDC, Abakomoka mu Rwanda n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bibasirwa.
Mu buryo bweruye, Kabila yageze aho yirukana ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, nazo zimutakariza icyizere. Abasirikare be bakuru nabo batangiye kutamwizera, bigera aho bategura kumuhirika ku butegetsi. Tariki ya 2 Kanama 1998, Gen. Sylvain Mbuki wayoboraga Brigade 10 yatangaje ko agiye gukura Kabila ku butegetsi.
Mu Mujyi wa Goma uhana imbibi na Gisenyi, hashinzwe umutwe witwaje intwaro wa RCD (Rassemblement Democradique Congolais) wagombaga gufasha Gen. Mbuki guhirika Kabila. Wazanye imbaraga zidasanzwe mu minsi ibiri ufata Umujyi wa Bukavu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo na Goma muri Kivu y’Amajyaruguru yifashishije Brigade eshatu z’ingabo (10, 2 na 12) za FAC (Forces Armes Congolais).
Ingabo ziyobowe na Gen. Kabarebe zijya gufata Kitona
Abasirikare b’u Rwanda bafashije Kabila kujya ku butegetsi bateguriwe indege yo kubacyura tariki ya 2 Kanama 1998, bava i Kinshasa baza i Goma, ntibataha mu Rwanda ahubwo bafasha RCD bari bashyikiye, bigarurira Goma tariki ya 3 Kanama 1998.
Aho ni ho abo basirikare bari bayobowe na Gen. James Kabarebe bafatiye bunyago indege eshatu nini ku kibuga cy’indege cya Goma zarimo: Boeing 727 y’ikigo cya Congo Airlines, indi Boeing 727 ya LAC (Lignes Aeriennes Congolais n’indi Boeing 707 ya Blues Airlines, zizifashisha mu rugendo rugana ku birindiro by’indege za gisirikare muri Kitona tariki ya 4 Kanama 1998, ari na wo munsi byafatiweho.
Bivugwa ko abo basirikare b’u Rwanda kabuhariwe bahagurutse i Goma bajya Kitona babarirwaga muri 500 bari baherekejwe n’aba Uganda. Gen. Kabarebe we yageze muri Kitona nyuma y’uko yari imaze gufatwa, icyo gihe atangaza ko arara afashe n’umurwa mukuru, Kinshasa.
Iyi ni Operasiyo mfashanyigisho kuko iri mu zigirwaho amayeri atandukanye y’uburyo bwo gukora za operasiyo za gisirikare, zikagera ku ntego. Ibi byemejwe n’umwanditsi w’Umunyamerika, Rtd. Col. Comer Plummer wigisha asomo ajyanye n’intambara muri za kaminuza zitandukanye.
Aba basirikare nyuma yo gufata Kitona, bafashe icyambu cya Matadi kiri ku nyanja ya Pacifique tariki ya 13 Kanama 1998, bafata urugomero rwa Inga rwavagamo umuriro w’amashanyarazi umurikira Brazaville, ndetse n’uruganda rucukura peteroli rwa Muanda.
Abasirikare b’u Rwanda bari batangiye kwinjira muri Kinshasa, mu matariki 20 Kanama, zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, gusa Laurent Kabila yari yamaze guhamagara ibihugu binyamuryango by’Umuryango biri mu majyepfo y’Afurika, SADC’ nka Angola na Zimbabwe, biramutabara, bigamije kugira ngo Kinshasa idafatwa kuko gufatwa kwayo byari bisobanuye ko RDC yafashwe.
Urugamba rwarakomeje rufata indi ntera bitewe n’ibihugu (9) byarwinjiyemo gusa rwageze aho rucogora nyuma y’urupfu rwa Laurent Kabila tariki ya 16 Mutarama 2001 kuko umuhungu we Joseph Kabila wamusimbuye, yemeye kugirana ibiganiro by’amahoro bigamije kunga ibihugu byari bihanganye kubera RDC. Tariki ya 30 Nyakanga 2002, u Rwanda rwasinye na RDC amasezerano y’amahoro, rwemera gukurayo ingabo zarwo zabarirwaga mu 20,000. Byageze tariki ya 5 Ukwakira 2002, u Rwanda rwarakuye ingabo zarwo zose ku butaka bwa RDC.


