Imitungo itimukanwa ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) iheruka gufungwa burundu na Minisiteri y’Uburezi, yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ibereyemo umwe mu bahoze ari abakozi bayo.
Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bwa UNIK na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.
UNIK yafunzwe burundu nyuma yo kuvugwamo ibihombo byanatumye inanirwa kwishyura abakozi bayo amezi 18.
Kunanirwa kwishyurwa byatumye bamwe mu bari abakozi ba UNIK biyambaza ubutabera kugira ngo bubafashe kwishyurwa, ibyabaye intandaro yo kugira ngo imwe mu mitungo y’iyo Kaminuza ishyirwe mu cyamunara.
Amatangazo ahamagarira abantu kuza kugura imitungo ya Kaminuza ya Kibungo amanitse mu bice bitandukanye by’intara y’Iburasirazuba.
Imitungo itimukanwa y’iriya Kaminuza izagurishwa mu cyamunara ku wa kane tariki ya 13 Kanama, igizwe n’ubutaka buri ahantu habiri hatandukanye.
Me Mugabe Vedaste, Umuhesha w’Inkiko w’umwuga washyize mu cyamunara imitungo ya UNIK, yabwiye BWIZA ko iriya mitungo yashyizwe mu cyamunara kugira ngo haboneke “ubwishyu bw’abarirwa muri 15,000,000Rwf ibereyemo Gahima Martin.”
Uyu Gahima ari mu bahoze ari abakozi ba Kaminuza ya Kibungo bari bamaze imyaka hafi ibiri badahabwa imishahara yabo, gusa we ahitamo kwiyambaza ubutabera.
Magingo aya Kaminuza ya Kibungo iranavugwamo gutererana abahoze ari abanyeshuri bayo bemeza ko bari mu gihirahiro, nyuma yo kubura ubafasha kubona ibya ngombwa bibemerera kujya kwiga mu zindi Kaminuza.


