Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’ibihano ku wakerewe kwishyura Mituweli

Inteko y’Abadepite yateye utwatsi icyifuzo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi cyo kuba umuntu wakerewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza yazajya acibwa ibihano akishyura agize ayo arenzaho kuyo yagombaga kwishyura.

Iki cyifuzo cyari gikubiye mu ngingo yari mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko No. 03/2015 ryo kuwa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Iyi ngingo yavugaga ko umuryango uzajya urenza itariki 31 Ukuboza utari wishyura umusanzu wawo wose, hazajya hiyongeraho amande y’ubukererwe, hakagira andi mafaranga yiyongeraho ku musanzu buri muntu mu bagize urugo yishyura. Ingano y’amafaranga yiyongeraho yari kuzagenwa n’Iteka rya Minisitri w’Intebe nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana kuwa 29/07 2020, ubwo yagezaga uyu mushinga ku Nteko rusange y’Abadepite.

Nyuma yo kwemeza ishingiro ryawo, uyu mushinga wasuzumwaga n’Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ikaba ari nayo yakuyemo ingingo y’ibihano ku wakerewe kwishyura mbere y’uko wemezwa bidasubirwaho mu Nteko rusange yo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama.

Ni mugihe Minisitiri Ndagijimana we yari yasobanuye ko kongeraho ibihano ku watinze kwishyura aribyo bizajya bituma buri Munyarwanda ashishikarira kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Depite Christine Muhongayire uyoboye Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, komisiyo yasuzumye ikanemeza iri tegeko ariko ikagira zimwe mu ngingo zirikubiyemo ihindura. Yavuze ko umuryango umaze kwishyura 75% by’umusanzu wawo wemerwe guhabwa serivisi zo kwivuza guhera ku itariki 01/07 kugeza kuri 31/12.

Depite Muhongayie yavuze ko umuryango uzajya ugeza kuva 31/12 utarishyura 25% asigaye uzajya uhita uhagarikirwa guhabwa serivisi kugeza igihe wishyuriye asigaye ariko atiyongeyeho ibihano. Yongeyeho kandi ko nyuma y’iyi tariki umuryango uzajya ufatwa nk’utarishyuye ubwisungane mugihe utari wishyura 100%.

Ni mugihe Minisiteri yo yateganyaga ko uwemerewe kwivuza ari uzajya uba amaze kwishyura 50% by’umusanzu wose usabwa. Abadepite kandi basabye ko imiryango ifite amikoro make yazajya itekerezwaho igakomeza gufashwa kwishyurirwa ubwisungane nk’uko bisanzwe bikorwa, kabone n’ubwo umuryango waba uri mu cyiciro cyiyishyurira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *