Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bwasabye kwisobanura abayobozi umunani barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abashinzwe iterambere ry’ubukungu mu tugari ndetse n’abayobozi b’imidugudu, bitewe n’irushanwa ry’umupira w’amaguru abanyeshuri bateguye, rikaba tariki ya 2 Kanama 2020.
Aba bose bari mu Murenge wa Busasamana. Barimo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihonga, Niyonsaba Tharcisse, Ntakirutimana Jean Paul ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Gasiza na Dusengimana Theoneste (SEDO w’Akagari ka Gacurabwenge).
Barimo kandi Niyoyita Beatha (umuyobozi w’umudugudu wa Marumba), Nsengiyuma Jean Marie Vianney uyoboye umudugudu wa Kinyandaro mu Kagari ka Gasiza na Nshimiyimana Samuel.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Busasamana II ruri mu kibanza cya Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Busasamana. Iki kibuga kiri mu Mudugudu wa Marumba, mu Kagari ka Gihonga.
Umukino wahuje urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Kinyandaro mu Kagari ka Gasiza n’urwo mu Mudugudu wa Nyamyenge mu Kagari ka Gacurabwenge, utangira saa cyenda n’igice nk’uko amakuru agera muri bwiza.com abyemeza.
Muri uyu mukino, ngo ntabwo amabwiriza agenga uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yigeze yubahirizwa. Amakuru avuga ko kandi ubwo wabaga hari abafataga amashusho, umwe muri bo arayakwirakwiza.
Umubare w’urubyiruko rwari rwitabiriye uyu mukino ntabwo uzwi. Ubuyobozi buvuga ko wamenyekanira muri aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga (ntitwabashije kuyabona).
Hari amakuru avuga ko aba bayobozi umunani bagize uruhare mu itegurwa ry’uyu mukino gusa Jean Paul Kabera, umukozi ushinzwe ishoramari, iterambere n’amakoperative mu Murenge wa Busasamana wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana uri mu kiruhuko, arabihakana.
Ati: “Ntabwo umukino wabaye wari organisé (uteguwe) ntabwo ari ko bimeze. Ahubwo ni abana b’abasore basanzwe biga kuri iryo shuri. Iyo aba ari amarushanwa, twe tugira ikibuga cyiza gisanzwe cy’umurenge bakabaye bakiniraho. Ahubwo bo bararebye kubera ko ni abana batarimo kujya ku ishuri, bajya kwihisha aho ngaho, ariko ntabwo ari ibintu twari twateguye. Nta muyobozi wari wabiteguye.”
Kabera avuga ko kubera ko ari mu bihe bya Covid-19 nta muntu ugera kuri iki kibuga, abayobozi bagiye kubimenya abana bamaze gukina, batashye. Nyuma ngo abayobozi bagiye gushaka aba ngaba umunani, babajyana muri sitade nk’abandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, maze babaca amande nabo basubira mu rugo.
Impamvu aba bayobozi bose uko ari umunani bafashwe ngo ni uko bayoboye aho aba banyeshuri bose baturutse. Ngi ni nacyo bazize ubwo bajyanwaga muri sitade ndetse bagacibwa n’amande.
Ubuyobozi bw’umurenge bwandikiye aba bayobozi bubasaba ibisobanuro by’ukuntu barangaye, aba bana bakabaca muri rihumye nk’uko Jean Paul Kabera yabitangaje. Kopi y’aya mabaruwa zoherejwe mu biro by’Akarere ka Rubavu. Ikindi kandi, ngo basabwe gushishoza, bagakurikirana abaturage muri ibi bihe.
Hari amakuru avuga ko kandi aba bayobozi bashobora kwirukanwa, gusa bwiza.com yabajije Kabera nabyo arabihakana, avuga ko nta zindi nkurikizi zihari nyuma yo gusabwa gushishoza.


