Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa kane, yemeje ko yamaze gusinyisha Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, byari byitezwe ko azasinyira ikipe ya Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjiri yasinye umwaka umwe wo kuzakinira ikipe ya AS Kigali, by’umwihariko akazaba ari mu bakinnyi iyi kipe igenderaho ubwo izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yahaye Muhadjiri ikaze ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Isinya rya Muhadjiri muri AS Kigali ryaje ritungurana, bijyanye n’uko amakuru yamwerekezaga muri Rayon Sports yatangiye kumuganiriza kuva yatandukana na Emirates FC yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Perezida Munyakazi Sadate wa Rayon Sports yari yarakunze kumvikana avuga ko nta kabuza Muhadjiri Hakizimana azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Ubwo Munyakazi yari muri studio za Radiyo y’Igihugu mu kwezi gushize, yashimangiye ko Muhadjiri azerekeza muri Rayon Sports.

Ati:”Muhadjiri Hakizimana, nimero 10 mwiza muri iki gihugu mu Banyarwanda dufite, agomba kuzaba mu ikipe nziza. Icyo cyo nagihamya.”

Munyakazi yunzemo ati: “Recruitment ya Muhadjiri ni imwe mu zo twizeye ko ari nziza dukoze muri uyu mwaka mu nzego nyinshi, mu kibuga ni umukinnyi mwiza, afite ubunararibonye bunini, ariko no mu rwego rw’abafana…iyo umuntu arebye igihombo areba umukinnyi gusa nk’uko azakina mu kibuga, ariko Muhadjiri umunsi tuzamwerekana ni biba ngombwa, dushobora kuzatanga nka jersey zizagaruza ayo mafaranga uwo munsi bakarara baziguze kandi bigakunda.”

Mbere yaho Hakizimana Muhadjiri na we yari yatangaje ko nta gihindutse agomba kwerekeza muri Rayon Sports, ngo kuko hari ibyo iyo kipe yari yamwemereye kandi bikamunyura.

Si ubwa mbere Hakizimana Muhadjiri yinjiye mu kipe ya AS Kigali kuko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ari yo yamurambagije akiva muri Mukura VS, gusa bikarangira yerekeje muri APR FC ku bwumvikane bwa AS Kigali n’iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *