Uyu munsi ni kuwa Gatanu tariki 7 Kanama 2020, ni umunsi wa 219 mu minsi igize uyu mwaka. 2020 irabura iminsi 146 ngo igere ku musozo.
Kuwa 7 Kamena 1998, isaha ya saa 10:30 nibwo umutwe wa Al Qaeda ugendera ku mahame akomeye ya Kisilamu wagabye ibitero kuri Ambasade ya Amerika muri Kenya. Nyuma y’amasaha make Ambasade ya Amerika muri Tanzania nayo iraturitswa
Iraswa rya Ambasade za Amerika muri Afurika y’iburasirazuba ry’abababaje bikomeye perezida wa Amerika Bill Clinton. Umuntu wa mbere wahise akekwa ni Osama Bin Laden wari umwanzi ukomeye wa Amerika akaba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akomeye ya isilamu, Al Qaeda.
Tariki 20 Kanama muri uwo mwaka Perezida wa Amerika Bill Clinton yahise ategeka Pantagon, guhita igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Al kaida byari mu gihugu cya Afghanistan no kugaba igitero ku ruganda rwe rwa Bin Laden rwakoraga imiti mu gihugu cya Sudan.
Osama bin Laden yavutse mu mwaka 1957, avukira mu muryango ukize wabaga muri Arabia Sauditte. Ise umubyara yari umunya-Yemen . Nyuma y’urupfu rwa se Bin Laden yazunguye umutungo ufite agaciro ka miliyoni 30 z’amadorari. Aya madorari yamufashaga kubaho ubuzima bwiza, aho yakoraga icyo ashatse gukora cyose, ibintu byaje guhinduka mu mwaka 1979, ubwo Abasoviyete bagabaga ibitero muri Afghanistan . Aha Bin Laden ngo yahaboneye ubwicanyi ndengakamere we yemeza ko na Satani ubwayo itakora ibintu nkibyo. Uku gutera Aghanistan ku basovite no kwica abayisilamu benshi byateye Bin Laden Uburakari bukomeye n’urwango ku muntu wese wiyita ko akomeye.
Iki gihe Osama yahise atangira gukusanya amafaranga ye yose mu bihugu byari bituranye na Afghanistan mu rwego rwo kwitegura guhangana n’abakominisime n’abanyamerika bari barigize abafatira ibyemezo ibindi bihugu.
Nyuma ya 1989, Bin Laden yavuye muri Arabia Souditte aho yari atuye , aza gutura muri Sudan.
Mu mwaka 1993 na nyuma y’iraswa ry’inyubako za World Trade Center I New York muri Amerika, Ubutasi bwatangiye gukeka Osama wari waragaragaje ko atazigera ashyigikira urugomo abanyamerika bakoraga mu bihugu byomu burasirazuba bw’isi.
Muri iki gihe kandi nibwo, Osama yari amaze iminsi mike ashinze umutwe w’ingabo wa Al Qaeda. Aha Amerika yahise imushinja ko yashinze uyu mutwe mu rwego rwo kugaba ibitero kuri Amerika.
Mu mwaka 1995, mu buryo bweruye bin Laden yatangiye kugaragara mu bikorwa byo kurwanya Amerika, aho yagabye ibitero ku ngabo za Amerika muri Arabia Sauditte.
Mu myaka yari ikabakaba 8 yamaze muri Sudan, Bin Laden yafashe ingabo nke zigera kuri 200 basubirana muri Afghanistan. Aha yahisemo guhungira mu nyeshyamba z’Aba Taliban zarimo zirwana na Leta ya Afghanistan, Aha yahabaye igihe kirekire kugera mu mwaka 1998.
Tariki 7 Kanama 1998, umunsi wahuriranye no kwizihiza imyaka 7 yari ishize ingabo za Amerika zibonye ibirindiro muri Afghanistan, Ambasade zayo 2 zo mu burasirazuba bwa Afurika zatezwemo ibisasu ziraturitswa. Ambasade ya Amerika I Nairobi muri Kenya yaturitse ahagana saa 10:30 z’igitondo,naho iya
Dar Es Salaam muri Tanzaniya ituritswa mu masaha make yakurikiyeho.
Ibi bitero kuri za Ambasade za Amerika byaguyemo abantu 224 barimo Abanyamerika 12 naho 4,500 barakomeretse.
Nyuma yiri turika nibwo Amerika yashize Bin Laden ku tutonde rwabantu ishakisha, nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu bafashwe baturitsa ibisasu muri Tanzania, Wadih El-Hage na Jordanian Mohammed Saddiq Odeh .


