Ibyingenzi wamenye ku muganura kuri uyu munsi wizihirizwa mu ngo kubera Covid-19

Umunsi w’umuganura mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu myaka myinshi ku ngoma z’abami b’u Rwanda. Umuganura ubusanzwe ni inzira y’Ubwiru bw’uRwanda, aho ibyakorwaga ku muganura mu Rwanda rwo ha mbere byagiraga uruhare mu kongera umusaruro w’igihugu, ushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Kuri ubu umunsi w’umuganura ufatwa nk’umunsi wo kwishimira umusarura uba warabonetse mu mwaka wose. Abahinzi nibo bagira ijambo rikomeye kuko aribo bazana imwe mu myaka bejeje buri wese akaganuza mugenzi we

Umuganura mu Rwanda rwo ha Mbere

Umuganura wari umunsi mukuru ngaruka mwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Bivugwa ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo).

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga iyo mihango.

Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo k’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Mbere y’Abakoroni, ibirori byizihizwaga hifashshujwe imirire gakodo nk’umutsima w’amasaka, maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye. Baganuzaga Umwami amata, amasaka, n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

Amateka avuga ko Umwami yafataga umwuko ngo agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo k’imihigo. Muri ibyo birori Umwami yamurikaga umusaruro w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’indashyikirwa.

Kuri uwo munsi kandi, imiryango na yo yarateranaga maze umukuru w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza ku munsi w’Umuganura, buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura.”

Umuganura ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe. Ikindi kandi, ibirori byo kwizihiza Umuganura cyane cyane amarushanwa yabaga abiherekeje, ngo byagize uruhare runini mu kongera agaciro bimwe mu byari bigize ubuzima bw’Abanyarwanda: imbyino, imitako, inka imyaka n’ibindi.

Uko umuganura waciwe nuko wagaruwe mu Rwanda

Kwizihiza Umuganura byaciwe n’abakoroni mu wa 1925, igihe umutware Gashamura ka Rukangirashyamba wari umwiru ushinzwe Umuganura yacibwaga mu Gihugu agaciribwa mu Burundi. Kuva icyo gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye.

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama. Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

Umuganura 2020


Mu kwizihiza umuganura ku nshuro ya 2020, birabera ku rwego rw’umuryango, aho buri muryango usabwa kwicara ugasuzuma ibyo wagombaga kugeraho, ibyagenze neza ukabyishimira naho ibyagenze nabi hagashyirwamo imbaraga n’ingamba zisumbuye kugirango ubutaha bazabe biteguye gukosora ibyabananiye.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’umuganura 2020 iragira iti” “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”

Mu butumwa Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rose Mary Mbabazi yagejeje ku banyarwanda abinyujije kuri RBA, yagarutse ku muco waranze abanyarwanda, muri iki gihe cya COVID-19, aho avuga ko umuturanyi w’umuntu ari igihango gikomeye, bityo kumuganuza no kumwereka komuri kumwe aribyo byatuma mukomeza kubana neza no guhngana n’iki cyorezo kitwugarije.

Yagize ati” Ubusanzwe abanyarwanda Turafashanya. Muri Covid 19 cyangwa se mu biza twarabibonye ko abanyrwanda bafashije abaturanyi. Ubutumwa twabaha ni uko twakomeza tukamenya abaturanyi bacu uko bameze ,abakeneye ubufasha tukabafasha, tubaganuza ku byo tubarusha”

Inyandiko zifashishijwe,Inzira y’umuganura ya Ralc 2019, Imvaho nshya yo kuwa 22 Nyakanga 2019, Umuco Bangmedia.com. Inzira y’umuganura 2008.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *