The Cat wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga na “YouTube channel” ye ‘The Cat Vevo250’, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo afatanyije n’abandi bahanzi yise “Twinyesebura”.
Uyu musore wibazwaho na benshi kubera ibyo atangaza bibitse amabanga akomeye akenshi aba azwi na ba nyirayo gusa, ntazwi isura ye n’amazina cyangwa aho atuye mu buryo bweruye.
Cyakora cyo byakunze kuvugwa ko aba mu gihugu cy’u Bwongereza n’ubwo we akunze kubibeshyuza abinyujije ku mbuga z’uruganiriro ze zikurikirwa n’abatari bake.
“Twinyesebura” ni umutwe w’indirimbo bavanye mu magambo adasanzwe y’umugabo ukomoka mu karere ka Huye uzwi nka “Samusundi”,wasobanuye ko bivuga gutera akabariro. Ibi ni ukubera uburyo agobeka ururimi akavuga ibintu mu buryo bitamenyerewe kuvugwamo, ari byo bisetsa abatari bake ndetse ibitangazamakuru byiganjemo ibyo kuri “YouTube” bikamusura ari n’ako bimukoraho ibiganiro.
Mu mashusho magufi The Cat yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaraho nka ‘The Cat Babalao’ ,yijeje abakunzi be ko indirimbo “Twinyesebura” iri bujye hanze saa 15:00 zo kuri uyu wa Gatandatu. Yagize ati”Saa Cyenda”. Iyi videwo igaragaramo imibyinire idasanzwe y’abakobwa bazunguza ikibuno ndetse n’amagambo afitanye isano n’indirimbo “Ubushyuhe” ya Dj Pius na Bruce Melody.
Hari amakuru avuga ko uyu wiyita ‘The Cat Babalao’ ari umunyarwanda witwa Hitimana Olivier uba mu Bwongereza aho yagiye kwiga mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko afunguye ‘YouTube channel’ ye muri 2012.
“Twinyesebura” yakorezwe na Kasuku record, amashusho atunganywa na Eazy Filmz, igaragaramo umubyinnyi uzwi nka Papa Cyangwe, Silvizo, Neg G, Fax Rapper, JoJo Breezy n’abandi batandukanye.

Indirimbo “Twinyesebura” irasohoka saa 15:00


