Itegeko No. 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 ni ryo ryashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), rigena inshingano, imiterere n’imikorere yayo nk’uko bigaragara mu igazeti ya leta y’u Rwanda yo ku wa 05/02/2010.
Tariki ya 3 Kanama 2020, Inteko ishinga amategeko yatoye itegeko rikuraho iri tegeko, ryemejwe bidasubirwaho na Komisiyo ibishinzwe muri iyi nteko, byemezwa ko iyi nteko ihuzwa n’ibindi bigo bitatu bifite inshingano zo guteza imbere umuco, ururimi n’amateka.
Ibyo bigo bindi ni icy’Ingoro Ndangamurage z’igihugu n’Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo.
Imwe mu mpamvu zikomeye zatumye abadepite batora iri tegeko, ni ukugira ngo hirindwe isesagura ry’umutungo wa leta nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan kuri uwo munsi.
Itegeko rishyiraho RALC ryanayihaye inshingano zihariye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 5 y’iri tegeko. Izo nshingano zirimo:
- Kurengera no guteza imbere ururimi n’umuco,
- Gusesengura ururimi n’umuco nyarwanda,
- Gushima ibikorwa by’ikirenga mu rwego rw’ururimi n’umuco,
- Gutanga inama ibisabwe cyangwa ibibwirije mu byerekeye ururimi n’umuco,
- Gufata ibyemezo mu byerekeye ururimi n’umuco,
- Kugaragaza imiterere y’ururimi rw’Ikinyarwanda,
- Kuboneza no kurengera ubusugire bw’ururimi mu mvugo n’izindi zitandukanye zijyanye n’ururimi n’umuco nyarwanda.
Ibyo RALC yakoze bitazibagirana
Iyi nteko ibigizemo uruhare runini, hashyizweho itegeko No. 001/2014 ryo ku wa 08/10/2014 rigenga imyandikire mishya y’Ikinyarwanda. Iyi myandikire yateje impaka n’ubu zitarashira.
Umwanditsi Ntwali John Williams mu nkuru y’ubusesenguzi yanditse mu kinyamakuru IGIHE, yavuze ko iri tegeko risenya ururimi rw’Ikinyarwanda, ati: “Hasohowe itegeko ryangiza, rishwanyaguza, rihuhura, rinogonora Ikinyarwanda.” Uyu mwanditsi yabonye ko impamvu yaba yarabiteye ari ubumenyi buke mu rurimi, kutagisha inama inzobere mu rurimi, guhuzagurika n’ibindi.
Yagaragaje ihinduka ryabaye ku myandikire y’amagambo nk’ AMAJYEPFO yahindutse ‘AMAGEPFO’, UMUJYI ryahindutse UMUGI, ICYIBO, ryahindutse IKIBO, hamwe agaragaza ko hagiye habamo kwivuguruza, ahanini ashingiye ku gicumbi cyangwa umuzi w’amagambo.
RALC izibukirwa ku ruhare yagize mu iremwa ry’amagambo mashya y’Ikinyarwanda yasimbuye ay’indimi z’amahanga yitabwazwaga. Aha ni ho hamenyekaniye amagambo nka: mwandikisho/keyboard, indahuzo/chargeur, injombyo/agrafeuse n’andi.
Izibukirwa kandi kuri gahunda y’Ikeshamvugo ya ‘Ntibavuga, Bavuga’ itambuka mu itangazamakuru, yigisha ikanakosora imivugire y’amagambo y’Ikinyarwanda ndetse n’interuro. Ishingira ahanini ku mivugire itari yo iba yaramenyerewe mu muryango w’Abanyarwanda. Urugero: Ntibavuga “Ntago njyayo”, bavuga “Ntabwo njyayo.”
Ibyemezo n’ibitekerezo bya RALC byagiye bikurura impaka hashingiwe ku butumwa bwayo bwaburiraga abahanzi bakora indirimbo ziganisha ku busambanyi cyangwa ‘ibishegu’ nk’uko byitwa muri iki gihe. Icyo RALC yakunze gukora, ni ubujyanama kuri aba bahanzi n’ubu bagikomeje gukora indirimbo zirimo ubu butumwa, ku bwinshi.
Byageze aho RALC yemeza ko mu gihe abahanzi bazaba bakomeje gusakaza ubu butumwa, izakorana n’izindi nzego zibishinzwe, indirimbo zigahagarikwa.
Hibajijwe uburyo izi ndirimbo zifite bene ubu butumwa zikomeza gushingwaho agati, mu gihe izo mu mahanga bemeza ko ari zo ‘mbi cyane’ zikomeza gucurangwa mu itangazamakuru. Indi mbogamizi yagaragaye, ni uguhagarika indirimbo yamaze gukwirakwira muri za telefone n’ubundi bubiko by’Abanyarwanda.
Kuvaho kwa RALC bizashyira ururimi rw’Ikinyarwanda mu marembera?
Ubusanzwe ururimi rw’Ikinyarwanda, “ruhuza Abanyarwanda” nk’uko indirimbo yubahiriza u Rwanda ibivuga, bivugwa ko uri mu marembera. Ibi bishimangirwa n’ubusesenguzi Abadepite baherutse gukora, bagaragaza ko no muri serivisi zireba abavuga uru rurimi gusa, zitanga mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza.
Iki kibazo cyiyongera ku bindi birimo ubushobozi buke bw’abakomeye (bakabaye barengera ururimi) mu kuvuga imbwirwaruhame zitavanze indimi, uwo mwera ugenda ugafata na wa munyarwanda uciye bugufi.
Ikindi kandi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, giherutse gutangaza ko abana kuva mu mashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’Icyongereza. Ni gahunda igiye gukuraho iyo kwiga mu Kinyarwanda yari yaragenewe abana bo muri aya mashuri, kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu, yari igamije gusigasira ururimi kavukire nk’uko byemejwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO.
Niba ibyo bibazo bimaze igihe biriho, hakaba hari hashyizweho urwego rwihariye rushinzwe kurengera ururimi ariko na rwo rukaba rwarananiwe izi nshingano nk’uko bamwe babivuga, bizagenda bite mu gihe izi nshingano zizaba zometse ku zindi zizafatwa n’ikigo kimwe?
Mu bigaragara nk’uko Minisitiri Rwanyindo yabitangaje tariki ya 3 Kanama, ikigamijwe cyane ni ugucunga neza imari ya leta, gusa ikijyanye no gusigasira uru rurimi kiracyari ikibazo, cyane ko n’Abadepite bagaragaje ko hakiri imbogamizi mu gukemura ibibazo byagaragayemo, mu gihe nta politiki iriho irurengera.


