Shaddy Boo arasobanuza impamvu Polisi yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite

Icyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urwa Instagram, Mbabazi Shadia uzwi nka ‘Shaddy Boo’ kuri iki cyumweru , uyu yabajije Polisi y’u Rwanda uburyo isigaye yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

“Muraho Rwanda Police Nshaka kubaza ese searching warrant (urupapuro rw’isaka) imaze iki niba polisi isigaye yinjira mu mazu y’abantu igasaka nta warrant bafite kandi ntibasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu ese ibyo ni byo?? RIB ndashaka ubusobanuro?”

Ubu butumwa yabushyize ku mbuga akunze gukoresha, Twitter na Instagram.

Kuri Instagram ho yongeyeho ko abapolisi yabonye bo basimbutse igipangu. Yari asubije ubutumwa bw’uwitwa Patrick wari umaze kuvuga ati: “Nanjye ndabyibaza nukuri sino mumazu tubamo aho dukorera ukabona bari gukomanga watinda gufungura bakakubwira nabi …”

Na we mu kumusubiza, yagize ati: “Nibe nawe barakomanze abo nabonye bo buriye igipangu”

Polisi y’u Rwanda isubije Shaddy Boo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter ati: “Mwiriwe Shaddyboo, Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *