M7 yasabye Abagande guhina akarenge kerekeza mu Rwanda, Abarundi bashaka gutaha barasubizwa- Inkuru zaranze icyumweru

Icyumweru gishize cyari icya 32 muri 53 bizagira umwaka w’2020. Cyatangiye tariki ya 3 kirangira ku ya 9 Kanama 2020. Ni cyo cyizihijwemo umunsi w’Umuganura tariki ya 7 Kanama, mu buryo butanenyerewe bitewe n’ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ntabwo habayeho ubusabane nk’uko byari bisanzwe ariko abarinzi b’umuco n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard batangaje ko hari byinshi byo kuganura bijyanye n’aho iterambere ry’igihugu rigeze, nko mu ikoranabuhanga.

Bwiza.com amakuru twibandaho mu yaranze icyumweru cya 32 ni aya politiki y’ububanyi n’amahanga, imibereho y’abaturage ndetse n’umukino w’umupira w’amaguru (Football) uyoboye indi yose kuri iyi Isi. Duhere ku bireba u Rwanda mu buryo bwa Politiki:

Amagambo ya Perezida Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yandikiye abayobozi b’uturere muri Uganda, abatuma kubuza abaturage be gusubira mu Rwanda, uwazabirengaho akabyirengera. Mu mpamvu nkuru yagaragaje mu ibaruwa yo ku wa 4 Kanama, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ari Abagande baraswa n’abo mu nzego z’umutekano b’u Rwanda.

Tariki ya 6 Kanama, Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi na we yasabye u Rwanda ko rwamwoherereza Abarundi b’impunzi basize bakoreye ibyaha mu gihugu cyabo, ngo nibitaba ibyo, nta mubano mwiza uzarangwa hagati y’ibihugu byombi. Ni mu gihe u Rwanda rutangaza ko rucumbikiye impunzi z’Abarundi zahunze imvururu zo mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yari agiye kwiyamamariza manda 2015-2020.

Meya wa Huye yemeye gusezeranya abo Gitifu yari yarangiye

Meya Sebutege Ange tariki ya 5 Kanama yagiranye inama n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gahanga akagari ka Rugango, Umurenge wa Mbazi aho bigaga ku kibazo cya Nzindukiyimana Gitifu w’umurenge, Uwimabera Clemence tariki ya 30 Nyakanga yanze gusezeranya bitewe n’imvururu muramu we yari yaraye ateje tariki ya 29.

Uyu muyobozi bitewe n’amakuru yari amaze gukura mu mudugudu wabereyemo izi mvururu, yemeye gusezeranya Nzindukiyimana (wavugaga ko yarenganyijwe) n’umugore we, igihe cyose bifuza mu gihe bazaba babona biteguye.

Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’amande yajya acibwa abakerewe kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yari yatanze icyifuzo cy’uko umunyarwanda wakerewe kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza yajya asabwa kurenzaho amafaranga y’amande hashingiwe ku itegeko No. 03/2015 ryo ku wa 02/02/2015 rigena imitunganyirize y’ubwishingizi mu kwivuza, Inteko irategerezwa kugira ngo itore iri tegeko gusa yabiteye utwatsi, yemeza ko aya mande cyangwa ibihano bigomba kuvaho. Ubukererwe bwo kwishyura uyu musanzu, bwari buzajya butangira kubarwa guhera tariki ya 1 Mutarama buri mwaka.

Impunzi z’abarundi zanditse zisaba gutaha zasubijwe

Impunzi z’Abarundi 331 ziba mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Rwanda, tariki ya 26 Nyakanga 2020 zari zarandikiye Perezida wazo, Evariste Ndayishimiye zarasubijwe, igisigaye kikaba ari ukuzifasha kugera iwabo.

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutabazi yatangaje ko yiteguye kuzifasha gutaha mu gihe zifite ubushake, ndetse na Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 8 Kanama binyuze ku Munyamabanga Mukuru, Prosper Ntahorwamiye yemeye kuzifasha nk’uko yafashije izindi gutaha.

MU MIKINO

Mu Rwanda inkuru yari itegerejwe cyane ni iy’igurwa rya rutahizamu mu mupira w’amaguru, Hakizimana Muhadjiri byari byitezwe mu gihe kirekire ko yerekeza muri Rayon Sports gusa byarangiye tariki ya … asinyiye A.S Kigali, ibi bikaba byarakuruye umwuka mubi hagati y’umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi n’abakunzi b’iyi kipe, bamushinja kuba umunyabinyoma, ubizeza ibitangaza ntabisohoze.

Mu irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza muri shampiyona z’ibihugu, UEFA Champions League mu cyiciro cya 1/8, amakipe akomeye nka Real Madrid yo muri Esipanye na Juventus yo mu Butaliyani yarasezerewe.

Aya makipe yakinnye tariki ya 7 Kanama, Manchester City itsinda Real Madrid ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Ni mu gihe kandi Juventus yakinaga na Olympique Lyonais, iyitsinda ibitego 2-1 ariko iyi kipe yo mu Bufaransa izamukira ku gitego kimwe yatsindiye ku kibuga cyo hanze, kuko mu mukino ubanza, iyi kipe yari yaratsinze Juventus igitego 1-0.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa 8 Kanama, FC Barcelona yo muri Esipanye yasezereraga Napoli yo mu Butaliyani, iyitsinze ibitego 3-1, igiteranyo kingana n’ibitego 4-2. Bayern München yo mu Budage nayo yasezereye Chelsea yo mu Bwongereza, iyitsinze ibitego 4-1, igiteranyo kiba ibitego 7-1.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *