Icukumbura rya Bwiza ku muntu RIB ikurikiranyeho gucuruza abakobwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa mbere, rweretse Itangazamakuru Bizimana Celestin ukurikiranweho ibyaha bitandukanye, birimo icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi binyuze mu gucuruza abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.

Bwiza.com yamenye ko ku wa 4 Kanama 2020, Bizimana yahamagaye umusore w’Umunyarwanda, amusaba kumushakira abakobwa b’ikimero bo gucuruza muri imwe mu mahoteli yo mu karere ka Gasabo tutashatse gutangaza.

Bizimana mu kiganiro yagiranye n’uyu musore, yamubwiye ati: “Nta mudada (umukobwa) muziranye uri class (ugezweho) ngo mukupite map ya $300? Hari ikigabo kimushaka ubushize nari nagikubise umwana navanye hariya Kinyinya kimukubita $200 kandi ntiwaburamo ayawe nanjye sinaburamo ayanjye. Ikindi yishyura mbere kandi na Taxi Voiture akayimutegera.”

Bizimana wavuze ko akora mu buryamo bw’iriya hoteli, yabwiye uyu musore ko yari amaze umwaka akora aka kazi ko gucuruza abakobwa.

Uyu musore yakomeje kubaza Bizimana, ashaka kumenya birambuye uko acuruza abakobwa. Barakomeje baraganira, maze amwemerera kumushakira abo bakobwa, yewe ko ari n’ibintu byoroshye kubabona. Gusa ikiganiro cyararangiye, uyu musore amuca inyuma, ahita amenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, iby’imigambi ya Bizimana kugira ngo bumukurikirane.

Uyu musore yagiranye ikiganiro na Bizimana amufata amajwi. Bwiza.com twamenye ko ayo majwi yafashe uyu musore, yayahaye RIB irayifashisha ndetse ayiha na nimero ya telefone 0782…09 Bizimana yamuhamagariyeho.

RIB yavuze ko iperereza ryayo ryagaragaje ko Bizimana yibaga indangamuntu z’abantu akazibaruzaho nimero za telefoni akaba ari zo yakoreshaga ibyaha. Yatangarije itangazamakuru ko Bizimana yakoreshaga sim cards 10.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko hari abakobwa Bizimana yahuje n’abagabo barabasambanya, bakamwishyura amadolari 300 agatwara 200, hanyuma abasambayijwe bagahabwa amadolari 100.

Ubundi buryo yakoreshaga ni uguhamagara abantu yiyitirira umuyobozi w’amwe mu mahoteli akomeye, akababeshya ko hari akazi gahemba amafaranga 150,000 ko bamwohereza 45,000 frw kugira ngo dosiye yabo icemo bakabone.

Muri rusange, Bizimana akurikiranyweho ibyaha bine; gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

RIB irashimira Abaturarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha, ikabasaba kwirinda kugira ngo batagwa mu mutego w’ababizeza akazi cyangwa izindi nyungu bagamije kubangiririza ubuzima.

Abanyarwanda kandi baributswa kumenya sim cards zibaruye ku ndagamuntu zabo, bakavanaho izo badakoresha kuko zishobora gukoreshwa n’abandi mu gukora ibyaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *