Habineza Joe wabaye minisitiri yirukanwe ku buyobozi bwa Radiant

Amb. Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda akaba w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, yirukanwe ku buyobozi bwa sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant Yacu Ltd.

Amb. Joseph Habineza uzwi ku izina rya Joe, yagizwe umuyobozi mukuru (CEO) wa Radiant Yacu muri Gicurasi 2019, bikaba bivugwa ko yaba yirukanywe kubera ko atatangaga umusaruro ukwiriye muri iki kigo.

Habineza Joe wahoze mbere y’uko aba Umuyobozi w’iyi sosiyete yari yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda hagati ya Nzeri 2004 na Gashyantare 2011, umwanya yaje kuvaho akagirwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria. Amb. Habineza yaje kugaruka mu Rwanda atangira gukora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi kugeza ubwo yaje kugirwa umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd.

Bwiza.com yagerageje kuvugisha Joseph Habineza ngo tumubaze niba yamaze kwakira ibaruwa imwirukana, gusa ntiyabashije kwitaba telefoni ndetse n’ubutumwa yandikiwe yari atari yabusubiza ubwo inkuru yasohokaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *