Sosiyete ya AC Group Ltd isanzwe itanga amakarita akoreshwa mu kwishyura urugendo rwa bisi hifashishijwe ikoranabuhanga (Tap&Go), yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya aho iyi karita izajya ikoreshwa no mu gutega moto.
Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo y’igihugu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AC Group, Marick Shaffy Rizinde, yavuze ko ubu buryo bushyashya bwo kwishyura urugendo rwa moto bwahawe izina rya “Tap and Go Ride” buje gukomeza guteza imbere ingendo hifashishijwe ikoranabuhanga, no kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki nk’uko biri muri gahunda za Leta y’u Rwanda.
Yagize Ati: “Mu gihe Leta yatangiye gushishikariza abantu muri gahunda yo kugira ngo ibintu byose bikoreshwe ikoranabuhanga mu gihugu, niyo mpamvu twahise dufata n’umwanzuro wo kugira ngo noneho ya karita wari usanzwe ufite idakora muri bisi gusa, ikore no kuri moto.”
Rizinde kandi yavuze ko uyu mushinga wo gukoresha amakarita ya Tap and Go kuri moto utatekerejwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu barushaho gukangurirwa kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ahubwo wari waratekerejwe na mbere y’uko iki cyorezo kimenyekana ku Isi kuko wemejwe muri Nyakanga umwaka ushize. Yongeyeho ko wakabaye waratangiye gukora mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko icyorezo cya Covid-19 kikaba cyarawukomye mu nkokora.
Uburyo bwa Tap and Go Ride kandi buzakurikiza ibiciro bitangwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, aho umugenzi azajya akoza ikarita ye kuri mubazi (abamotari bo muri Kigali batangiye kuzihabwa) nk’uko akozaho agiye gutega imodoka.
Ikigo AC Group cyavuze ko guhera tariki 15 Kanama 2020 abamotari ba mbere bazatangira gukoresha ubu buryo ari nako hakurikizwa ibiciro baherutse gushyirirwaho na RURA. Ku wa 05 Kanama RURA yatangaje ibiciro bishya ku ngendo za moto, aho ibirometero bibiri bya mbere umugenzi abyishyura 300frw, naho ibindi birometero birengaho akazajya yishyura 133frw/km.


