Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Mukabunani Christine asanga umushahara muke wa mwarimu ariwo udindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Real Talk channel Mukabunani yagarutse ku byo ishyaka rye ryifuza ko byahinduka mu burezi kugirango ireme ry’uburezi rizamuke.
Depite Mukabunani yavuze ko Amafaranga ibihugumbi 45,000 ahabwa umwarimu atari amafaranga yo gutunga umuntu hakurikijwe ibiciro biri ku masoko muri iyi myaka.
Yagize ati” Ntibishoboka ko watanga ireme ry’uburezi ku bana b’abandi, uzi neza ko abawe birukaniwe kubura amafaranga y’ishuri”
Mukabunani kandi yagarutse ku gitekerezo ishyaka PS Imberakuri abereye umuyobozi ryigeze gutanga ko abana ba mwarimu bakwigira ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza. Gusa ngo kugeza ubu iki cyifuzo cyabo ntikirabonerwa igisubizo.
Uburezi mu ngengo y’imari y’u Rwanda bwagenewe miliyari 200. Mukabunani avuga ko hakabanje gukemurwa ikibazo cy’umushahara wa mwarimu mbere y’ibindi byose kugirango ireme ry’uburezi rigerweho uko Abanyarwanda babyifuza.
Mukabunani avuga ko mwarimu ahawe ubushobozi, kabone nubwo yakwigishiriza munsi y’igiti, ashobora gutaga uburezi bufite ireme kuruta uwigishirije mu ishuri yaburaye.
Yagize ati” Mwarimu ashobora kwigishiriza munsi y’igiti yahawe ibikenewe agatanga umusaruso kuruta uwigishirije mu ishuri ryiza ariko mu rugo iwe baburaye”
Ishyaka Parti Social Imberakuri ryashinzwe tariki 14 Ukuboza 2008 n’umunyamategeko Ntaganda Bernard. Nyuma Mukamusoni Christine yaje gusimbura Ntaganda nyuma yaho inama nkuru y’ishyaka imukuriye ku buyobozi. Ntaganda Bernard yahamijwe ibyaha byo kugerageza kugumura abaturage , no guhembera ingengabitekerezo, ibi byaha byose yabihamijwe n’urukiko akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 4.


