Humble Jizzo yatangije ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda

Umuhanzi Manzi James, wamamaye nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, yatangiye ikigo(company) cy’ubucuruzi bw’amazu n’ibibanza ndetse kikanatanga ubujyanama ku bigendanye na byo.

Akimara gushyira “post” ku rukuta rwe rwa Instagram, iranga ubu bucuruzi yatangije, Humble Jizzo yifurijwe ishya n’ihirwe n’abamukurikira ndetse bamwe bamubwira ko aziye igihe, bavuga ko imikorere yari isanzweho itacaga mu mucyo ndetse itabanyuraga.

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Humble Jizzo yavuze ko ‘Tunga Real Estate’ ije ari igisubizo haba kuri ba nyir’amazu ndetse no kubifuza inzu bakodesha. Yagize ati” Twe tuzajya duhagararira nyir’inzu dukore ibikenerwa byose kugeza abonye uyikodesha. Abashoramari na bo tuzajya tubafasha kumenya ahari ibibanza byiza, binyuze mu kubaha amakuru yizewe ku bijyanye n’isoko,masterplan ndetse no kumenya ahantu heza yashora akunguka”.

Abajijwe niba ubu bucuruzi agiyemo nta ngaruka buzagira ku muziki we, Humble Jizzo yavuze ko ahubwo bizawufasha kujya mbere kuko byombi ari ibikorwa bitanga inyungu kandi byuzuzanya.

Ikigo cya ‘Tunga Real Estate’ gifite ikicaro mu Mujyi wa Kigali,akarere ka Gasabo,mu murenge wa Kimihurura ahazwi nko ku Gishushu, ku muhanda KG 599. Intego y’iki kigu ni ukuvugurura uburyo abantu bagura,bakodesha ndetse banagurisha inzu n’ibibanza hagamijwe kubafasha gukora amahiramo ababereye binyuze mu bujyanama.

Uretse iki kigo ‘Tunga Real Estate’, Humble Jizzo anafite Studio “Urban Record” na sosiyete “Urban Images” itunganya amashusho n’amafoto, byombi asangiye na Nizzo bahurira mu itsinda rya Urban Boyz.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *