Nyamasheke: Abana 2 bavukana barohamye mu kivu

Abana 2 bavukana bo mu mudugudu wa Butare,akagari ka Rugali mu murenge wa Macuba,mu karere ka Nyamasheke barohamye mu kivu ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 9 Kanama,kugeza n’ubu imirambo yabo iracyashakishwa,abaturage baravuga ko bayibuze.

Nk’uko Bwiza.com yabihamirijwe na bamwe mu baturage b’umudugudu wa Butare bikanemezwa n’umukuru w’uyu mudugudu Mbarushimana Alfred, ngo abana barohamye ni uwitwaga Umuhoza Fabrice w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu wa 3 w’amashuri abanza na Kabeho Iranzi w’imyaka 9 wigaga mu wa mbere , bombi babyarwa na Iyakaremye Edmond na Yandereye Alphonsine, ngo bari bajyanye na bashiki babo 2 kwahira ubwtsi bw’inka bororeye aho bafite indi nzu muri uwo mudugudu,abakobwa barangije kwahira batahana ubwatsi,abo bahungu bo babujyana ku kivu kubanza koga ariho banarohamiye.

Mudugudu Mbarushimana Alfred yabwiye Bwiza.com ati’’ Ubwo abakobwa bacyuraga ubwatsi bahiye,abahungu bo ubwabo babujyanye ku kivu ku banza koga, bagezeyo bahasanga akato kataziritse kanasadutse, bajyamo baragatwara batanazi koga, barenze inkombe z’i kiyaga ka kato kuzura amazi gatangiye kwika barasimbuka birohamo, ariko kuko bari bagiye bonyine ari hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byagoranye kumenya ko ariho barohamiye, tubibwirwa n’umusore wari uragiye ihene hafi aho wababonye bajyayo.’’

Avuga ko,kubera ko iyo nzu yindi iriho n’ikiraro cy’inka uwo bari bayicumbikiyemo yayivuyemo rimwe na rimwe abo bana bakajya bajya kuyiraramo,ngo ababyeyi babo babonye bataje bibwira ko ari ho baraye, bukeye ku wa mbere tariki 10 Kanama bigeze nka saa yine z’igitondo batarababona se ajyayo arababura batangira kubashakisha ari bwo uwo mushumba w’ihene yatangaga ayo makuru, bakurikiye ibyo ababwiye bageze ku kivu bahasanga udukweto tw’umwe muri abo bana, bakomeje bagwa ku mifuka y’ubwatsi bari bajyanye, bibemeza ko nta shiti ari bo banarohamye.

Yakomeje ati’’ Turacyabashakisha imirambo n’ubu twayibuze kuko twahazindukiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama dukomeza gushakisha,twahavuye saa yine n’igice z’igitondo ntacyo tubonye, dusaba abahaturiye gukomeza gushakisha, gusa na nyina ubabyara akimara kubyumva yahise afatwa n’ihungabana rikomeye na we ashaka kujya kwiyahura mu kivu ngo abakurikire agarurwa ataragerayo kandi yari amaze ibyumweru 2 gusa abyaye,na byo ntibyoroshye n’ubwo hari abarimo bamukurikirana.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba Bigirabagabo Moise yemeje aya makuru avuga ko bagishakisha imirambo itaraboneka aboneraho gusaba ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko bisa n’ibirambiranye.

Ati’’ Kugeza ubu imirambo ntiraboneka turacyayishakisha, tunaboneraho gusaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko birebire bijyanye no kwirinda COVID-19 abana basa n’abarambiwe bakaba bazerera cyane, uwo batumye bakamutuma aho adashobora guhurira n’ingorane zirimo n‘izamwambura ubuzima, abegereye ikivu bakajya bakumira abana baza koga,haba n’ikibazo amakuru agatangirwa igihe.’’

Si ubwa mbere muri kino gice cy’ikiyaga cyegereye aka kagari abana barohama kuko ngo no mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize hari harohamye undi wigaga mu wa 4 w’ abanza yaje gusura mugenzi we bajyana koga kuko atari abizi ikivu kiramutwara, abahaturiye bakavuga ko impungenge ari zose ko nyuma ya bariya hashobora kurohama n’abandi kuko ngo no kuguma mu ngo mu bihe nk’ibi by’impeshyi bisanzwe ari ingorabahizi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *