Suede: Gukora uburaya biremewe ariko kugura indaya birahanirwa

Itegeko ryashyizweho mu 1999 muri Suede, ryemerera abenegihugu gukora uburaya cyangwa se kwicuruza gusa ntibyemewe na gato kugura indaya muri iki gihugu, uwabirengaho akaba ashobora no gufungwa.

Ingingo ya 6.11 y’itegeko iri mu gitabo kigena ibyaha n’ibihano nk’uko ryavuguruwe mu 2005, igira iti: “Umuntu ukora imibonano mpuzabitsina n’undi, agambiriye kumuha inyishyu, aba akoze icyaha. Uwo ashobora gufungwa amezi atandatu nk’uwaguze serivisi y’imibonano mpuzabitsina cyangwa agacibwa ihazabu.”

Ibi bihano biteganywa mu gihe bimenyekanye ko ukora uburaya n’umukiriya we, bumvikanye umubare w’amafaranga kugira ngo bakore icyo gikorwa.

Iyi ngo ni intambwe yatewe igamije kugabanya umwuga w’uburaya muri iki gihugu, gusa hakibazwa niba koko hari icyo byatanze ku musaruro wari witezwe kuri iri tegeko.

Ariko kandi ngo iri tegeko rigira ingaruka ku bashaka kugura indaya, kuko babikora basa n’abiba kuko baba batinya ibihano bahamwa mu gihe baba bafashwe barirenzeho. Ibi bikagira ingaruka ku bemerewe gukora uyu mwuga, bitewe n’uko abakiriya babo baba badatuje cyangwa se bakaba bashobora kwakira bake, kuko abandi baba batinye.

Isuzuma iki gihugu cyakoze mu 2010, ryagaragaje ko nyuma yo gushyiraho iri tegeko, byibuze byatumye uburaya bukorerwa ku mihanda bugabanyuka cyane kugera ku kigero cya 50%.

Ku rundi ruhande, kuva iri tegeko ryemezwa, nta muntu wamenyekanye urafungwa azira iki cyaha, atari uko hatabonetse abafatwa barirenzeho, bamwe muri bo kikanabahama.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *