Clarisse Karasira ntiyemera ibiciro by’ingendo RURA iherutse kuzamura

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020 yagaragaje ko atemera ibiciro by’ingendo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse kuzamura.

Ni mu gihe abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira igitutu kuri uru rwego [bashinja gukorera mu nyungu z’abashoramari], kugira ngo ruvugurure ibi biciro mu maguru mashya.

Clarisse Karasira mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yagize ati: “Nshuti RURA, mu Rwanda rw’impuhwe rufite imiyoborere y’icyerekezo ya Nyakubahwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntabwo bakwiye izamuka ry’ibiciro by’ingendo rusange ritunguranye bitewe n’ingorane batewe n’icyorezo cya Covid-19 muri uyu mwaka. #Twizerekomubwitaho”

Tariki ya 14 Ukwakira 2020 ni bwo RURA yashyizeho ibiciro by’ingendo rusange bishya, bikaba byarasimbuye ibyashyizweho muri Gicurasi 2020 ubwo imodoka zatwaraga 50% bajyanye n’ubushobozi bwazo, ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zasabwaga gutwara 50%, ibiciro byarazamutse cyane ku nyungu z’ibigo bitwara abagenzi. Ariko byaratunguranye, ubwo ibi biciro bishya nta kinini cyahindutseho kandi imodoka zemerewe gutwara nk’uko byahoze mbere ya Gicurasi 2020 n’umwaduko wa Covid-19 muri rusange.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *