UN yavuze ko idashaka kurangarana CAR nk’uko yabigenje ku Rwanda

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko udashaka kurangarana Repubulika ya Centrafrique nk’uko yabigenje ku Rwanda mu myaka 26 ishize, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ni mu gihe iki gihugu cyakunze kurangwamo umutekano muke uterwa n’inyungu za politiki, n’ivangura rishingiye ku moko n’amadini cyegereje amatora y’Umukuru w’Igihugu, ateganywa mu Kuboza 2020.

Uyu Muryango ndetse n’uw’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ivuga ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo yirinde amakosa nk’ayakorewe u Rwanda mu 1994.

Umunyamabanga wa UN ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean Pierre Lacroix mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Newsweek cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagize ati: “Ndizera ko twize byinshi ku byabaye ku Rwanda n’icyahoze ari Yugoslavia. Ubu rero, ibikorwa byo kugarura amahoro bifite ibikenewe bihagije, ndetse kurinda abasivili ni yo ntego ya mbere.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Intumwa ya AU ishinzwe amahoro n’umutekano, Smail Chergui wagize ati: “Twize isomo ryize, rirura ku byabaye mu Rwanda, tuvuga tuti ntibizongere kuba.”

Chergui yavuze ko ubu ngubu bashobora gufata icyemezo cyo kohereza imbaraga z’amahanga muri buri gihugu kirangwamo ihohotera ry’ikiremwamuntu cyangwa jenoside.

Yagize ati: “Ubu ngubu, twafata icyemezo cyo kohereza amahanga muri buri gihugu twumva ko kirimo ihohoterwa ry’ikiremwamuntu cyangwa se indi jenoside.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imara iminsi 100 ubwo abarenga miliyoni imwe bari bamaze kwicwa. Muri icyo gihe, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR) zishinjwa kuba zarareberaga, ntizikore inshingano zari zarazizanye mu gihugu, impamvu ituma kugeza ubu uyu Muryango wicuza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *