Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahamagariye abantu “kuba maso imbere y’imvugo zibiba inzangano, cyane cyane mu bihe by’amatora ategerejwe kubera mu bihugu bigize uyu muryango “, asaba abo bireba bose kugerageza kwihanganirana no kwirinda”
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara, Louise Mushikiwabo yibukije amahame ya Francophonie mu bijyanye no guteza imbere demokarasi, uburenganzira n’ubwisanzure ndetse no gushyigikira gukumira amakimbirane bikubiye mu (Matangazo ya Bamako na Saint-Boniface), yibutsa akamaro k’uruhare rwa buri wese, cyane cyane abanyapolitiki, mu buzima bwa politiki butuje birinda gushishikariza urwango n’urugomo ku mpamvu iyo ari yo yose ”.
Yahamagariye abafatanyabikorwa bose mu gikorwa cy’amatora “kurwanya izo mvugo zishishikariza inzangano n’urugomo binyuranye n’indangagaciro za Francophonie, binyuze mu nzira ya demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’ibanze”.
Yibukije ko OIF imaze imyaka itari mike ikorana n’inzego, abanyapolitiki, sosiyete sivile ndetse n’itangazamakuru, cyane cyane binyuze mu guteza imbere no gukwirakwiza ubuyobozi bushingiye ku bworoherane no kubahiriza uburenganzira bwa muntu .


