Vietnam: Inkangu yagwiriye ibirindiro by’abasirikare, 11 bahasiga ubuzima

Ibirindiro by’ingabo za Vietnam biherereye mu Ntara ya Quang Tri kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020 byagwiriwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi, abasirikare 11 babura ubuzima.

Guverinoma ya Vietnam yemeje ko iyi nkangu yaguye mu rukerera, aho umusozi waturitse nk’igisasu (bombe). Iti: “Kuva saa munani z’urukerera, habaye inkangu ziri hagati y’enye n’eshanu, zaturitse nk’ibisasu, aho byumvikanaga nk’aho umusozi wose ugiye kurindimuka.”

Nk’uko BBC yabitangaje, imirambo y’abasirikare 7 ni yo yabonetse mu gihe indi ine itaraboneka. N’ubwo ibikorwa by’ubutabazi byakomeje, basabwe kwigengesera kuko ngo hashobora kugwa izindi nkangu zashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi ni inkuru mbi yumvikanye mu gisirikare cya Vietnam nyuma y’igihe gito itsinda ry’abatabazi 13 ryiganjemo abasirikare, ryapfuye ubwo ryari ryagiye gutabara abakozi b’uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi, nabo bari bagwiriwe n’indi nkangu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *