Mu Nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sport yateranye Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2020 muri Remigo Hotel I Remera, yatoye ubuyobozi bushya bwa Rayon Sport buhagarariwe na Perezida Uwayezu Jean Fidele .
Amakuru make avugwa ku muyobozi mushya wa Rayon Sport avuga ko ari umuntu ukunda gusenga . Uwayezu ngo yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda RDF nyuma y’uko asezererwa.
Uwayezu Jean Fidele afite imyaka 54 y’amavuko .Avuka mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, aho benshi bafata nko ku gicumbi cy’ikipe ya Rayon Sport.
Uwayezu aje ku mwanya w’ubuyobozi asimbura Murenzi Abdallah wari umuyobozi wayo ku buryo bw’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Yashyizweho n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB.
Murenzi yaje asimbura kuri uwo mwanya Munyakazi Sadate wari umaze gukurwaho, na komite ye yari ayoboye.
Mu bandi batowe harimo Kayisire Jacques watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere,na Ruterana Roger watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri. Umubitsi wa Komite nshya ya Rayon Sport yabaye Ndahiro Olivier.
Mu yindi myanzuro yafashwe
Inteko rusange yahaye uburenganzira Komite nyobozi gutumira abandi bantu mu nteko rusange ariko bakaza nk’abashyitsi ntibagire icyemezo bafata.
Fan club nshya igomba kuvuka izajya iba igizwe n’abantu 30 nibura. Izisanzwe zashinzwe zitabafite zahawe amezi 3 yo kuba babujuje.
Umusanzu shingiro wa buri munyamuryango muri Fan club ni 2000 FRW ku kwezi. Ayo mafaranga niyo make
Basobanuye ko kandi bizajya bitangwa mu buryo butandukanye.
Nta fan club yemerewe kugira ubuzima gatozi
Igihe umunyamuryango amaze amezi 3 adatanga umusanzu , atakaza ubunyamuryango
Hemejwe ko hazashakwa umukozi uhoraho uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Fan club (coordinator).


