Riderman yatunguye umugore we amwita ‘umukecuru’

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yatunguye abamukurkira ku rubuga rwa Instagram yita umugore we umukecuru mu butumwa bumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo Agasaro Nadia yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Riderman yifashishije urukuta rwe rwa Instagram amuvuga nk’umuntu udasanzwe ku buzima bwe, abenshi batungurwa n’uko yamwise umukecuru.

Muri ubu butumwa bwa Riderman. Yagize ati: “Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.”

Yakomeje ati: “Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Agasaro yashakanye na Riderman mu mwaka 2015 nyuma y’uko uyu muraperi yari amaze gutandukana na Asinah Erra bakundanaga.

Agasaro yabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya mu mwaka 2013.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *