Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Shanseriyeli w’u Budage Angela Merkel batangaje ko ibihugu byabo byiteguye gusubira muri gahunda ya “Guma mu rugo” bitewe n’uko Covid-19 yongeye gukaza umurego.
Mu ijambo Emmanuel Macron yavugiye kuri Televiziyo y’u Bufaransa, yavuze ko ubwandu bukomeje kwiyongera ku muvuduko mwinshi ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuba basubiye muri ‘Guma mu rugo’ mu gihe kigera ku minsi 28.
Yagize ati: ”Iki cyorezo kirimo kwihuta mu ikwirakwira mu buryo budasanzwe. Abantu bakomeje gupfa ari benshi kandi twifuza ko iki cyorezo cyahagarara, ni nayo mpamvu twihutiye gufata ingamba nk’izi zikomeye ngo turebe ko twagica intege”
Mu Budage ho, guhera kuwa 2 Ugushyingo 2020 kugeza ku wa 30 z’uko kwezi, ibikorwa byinshi bihuza abantu benshi nk’utubari, amahoteli na resitora, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bizaba bifunze nkuko byatangajwe na Angela Merkel ubuyobora.
Yagize ati: “Dukeneye gufata ingamba zirengera ubuzima bw’abaturage bacu, urwego rw’ubuzima rukomeje gukora ibishoboka ngo ibintu bisubire mu buryo vuba. Ugushyingo kuraza kuba ukwezi kubi kuri twe gusa twizeye ko kuzarangira twamaze kubona icyerekezo gishya cy’icyorezo.”
Mu Bufaransa “Guma mu Rugo” iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe Gufunga ibikorwa by’ubucuruzi mu Budage bizatangirana na tariki 2 Ugushyingo 2020.


