Nyuma y’imyaka 2 imihigo yarahagaze ku mpamvu zitamenyekanye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, abayobozi b’uturere twose n’izindi nzego nkuru z’ubutegetsi bw’igihugu bagiye gusinya imihigo imbere y’Umukuru w’Igihugu.
Amakuru dukesha RBA avuga ko imihigo abayobozi b’uturere bagiye gusinya ari iy’umwaka 2020/2021 itarasinyiwe igihe ku bw’impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19.
Ni umuhango biteganyijwe ko ubera kuri Epic Hotel mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Imihigo iheruka gusinywa no kweswa ni iy’umwaka 2017/2018, aha akarere kaje ku isonga ni Rwamagana ko mu ntara y’Iburasirazuba, n’amanota 84.5 ku ijana.
Imihigo y’umwaka 2018/2019, yarahizwe gusa ntiyigeze yeswa naho 2019/2020 yo ntiyigeze inasinywa.
Imihigo y’uturere mu Rwanda yatangijwe mu mwaka 2006 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Iyi mihigo ikaba ikorwa uhereye hasi aho umuturage agira ikaye y’imihigo yandikamo ibyo yifuza kugeraho muri uwo mwaka, akabishyikiriza umudugudu, umudugudu ukabishyikiriza akagari bityo bityo bikarinda bigera ku Rwego rw’igihugu.


