Byinshi wamenya ku buzima bwa Me Nkongoli ufatwa nk’impunzi yatahutse mbere y’izindi (VIDEO)

Umunyamategeko Laurent Nkongoli ufatwa nk’Umunyarwanda watahutse mbere mu bahunze mu 1959, avuga ko yaherewe izina ry’Umututsi i Kamembe mu cyahoze ari Cyangungu.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, yasobanuye byinshi byafatwa nk’udushya twaranze ubuzima bwe, aho yagaruutse ku buryo yabaye Umututsi abigizwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ubwo yari mu bihaye Imana baba Jezuwite.

Me Nkongoli avuga ko ari umwe mu Banyarwanda bazi neza igihe n’ahantu baherewe ubwoko. Yagize ati: “Ndi umwe mu bantu bazi igihe n’ahantu baboneye ubwoko mu Rwanda. Nabuboneye i Kamembe nabwo ntahari natumye umupadiri twabanaga mu bihaye Imana.”

Ubusanzwe mu buzima bwe akiri muto, avuga ko yakundaga kubyina no guhamiriza, aho yemeza ko yari afite n’itorero ryabigize umwuga,aho bari barahungiye mu Burundi.

Yagize ati: ”Nakundaga guhamiriza, nanagiye mbyina mu matorero anyuranye, kugeza ubwo naje gushinga iryanjye”

Me Nkongoli akomeza avuga ko imbyino njyarugamba [Imihamirizo] ziri mu bintu byabakundishaka umuco n’ubumwe bwa Kinyarwanda cyane ko mu matorero babaga bahuriyemo ari, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Avuga ko akigaruka mu Rwanda ubwo yari aje nk’umwe mu bihaye Imana, Habyarimana yagiye amugora kugeza ubwo yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana amateka ye no gutahura niba ari umunyarwanda bya nyabyo.

Me Nkongori avuga kandi ko yimwe amahirwe yo kuba umwarimu w’ungurije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bivuye ku itegeko rya Perezida Habyarimana.

Ubuzima bw’ubuhunzi n’impanuro atanga ku rubyiruko rw’ubu ku burere mboneragihugu wabisanga muri iki kiganiro.


Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *