9g8a6974-copy-copy-768x538.jpg

Byiringiro Lague yakorewe ibirori by’isabukuru by’agatangaza (Amafoto)

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki 30 Ukwakira, umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi n’umufasha we bitabiriye ibirori by’agatangaza byo kwizihiza isabukuru ya rutahizamu Byiringiro Lague wari wujuje imyaka 20.

Ni ibirori byabereye mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi ahagana saa tatu zuzuye z’umugoroba, ubwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe batunguraga Lague wujuje imyaka 20 Tariki 25 Ukwakira, bakamumenaho amazi ndetse baramuririmbira nk’uko basanzwe babikorera abandi bizihiza iminsi y’amavuko yabo.

Nyuma y’ibi birori rutahizamu Byiringiro Lague yatangaje ko ari igikorwa cyamushumishije cyane kuko atari abyiteze, dore ko yari arangije gufata amafunguro ya nimugoroba agiye kuryama.

Yagize ati: ”Byanshimishije cyane kubona bagenzi banjye baragize iki gitekerezo cyo kuntungura, ni ubwa kabiri bimbayeho kandi izo nshuro zombi babinkoreye ndi mu mwiherero. Ni ibintu byerekana ubumwe dufitanye kuko ku nshuro ya mbere n’ubundi nabikorewe n’iyi kipe twatangiye gukinana umwaka ushize navuga ko yari nshya, bihita biguha itandukaniro riri hagati yayo n’abandi bagiye baca hano.”

”Abantu baba bateye ukuntu gutandukanye, iyi kipe dufite ubu buri umwe aba azi icyo mugenzi we akunda kandi agaharanira kugikora kugira ngo amushimishe, iyayibanjirije ntabwo byabagaho, ntabwo twaganiraga cyane ngo twisanzure mbese wabonaga nta rukundo ruri hagati muri twe nk’ururanga iyi. Nicyo kidushoboza no kwitwara neza mu kibuga kuko biba byahereye hanze yacyo.”

Byiringiro yashimiye umutoza Mohammed Adil n’umuryango we witabiriye ibirori byamukorewe.

Yagize ati: ”Ni ibintu byo kwishimira cyane kubona umutoza yazanye n’umuryango we kwishimana nanjye, byerekana urukundo n’agaciro aha abakinnyi be n’ikipe muri rusange, ndamushimira cyane.”

9g8a6974-copy-copy-768x538.jpg

9g8a6854-copy-copy-copy-768x633.jpg

9g8a6867-copy-copy-copy-768x582.jpg

9g8a7023-copy-768x565.jpg

9g8a6905-copy-copy-copy-768x571.jpg

9g8a6982-copy-768x606.jpg

9g8a6982-copy-768x606-2.jpg

9g8a7016-768x675.jpg

9g8a7019-copy-768x512.jpg

9g8a7048-768x524.jpg

9g8a7068-768x569.jpg

9g8a7074-768x639.jpg

img_20201031_110607.jpg

img_20201031_110601.jpg

Amafoto: @APR FC

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *