Gahunda y’ingendo ku batahiwe gutangira amasomo yahindutse

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko abari batahiwe gutangira amasomo ari abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) muri level 3 biga bacumbikirwa.

Gahunda nshya y’ingendo

Uburyo bazasubira ku mashuri, ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo , Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba .

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba .

Minisiteri y’Uburezi irasaba ababyei kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Mu Rwanda, amasomo yongeye gusubukurwa kuwa 2 Ugushyingo 2020 nyuma y’aho mu ntangiro za Werurwe ahagaze kubera Coronavirus.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *