Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel w’imyaka 28 na Ndayisaba Charles w’imyaka 43 barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface w’imyaka 28 bagahita bacika. Aba bombi nk’uko RIB ibivuga, bakekwaho gukora iki cyaha mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kiyabo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba kuwa 10 Ugushyingo 2020.



