Ubwisanzure na Demokarasi bifite aho bigarukira_Perezida Magufuli

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yavuze ko ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga, mu gihe hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja gushaka kubica.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko Magufuli yaraye avugiye ariya magambo mu muhango wo kurahiza abagize inteko ishingamategeko bashya.

Perezida Magufuli yavuze ko “Intego y’ubwisanzure na demokarasi ni ukuzana amajyambere, si [uguteza] akajagari.”

Yunzemo ati: “Ubwisanzure, uburenganzira [bwa muntu] na demokarasi bijyana n’inshingano kandi buri kimwe gifite aho kitagomba kurenga. Nizeye ko ibyo mvuze byumvikanye neza”.

Magufuli yavuze ariya magambo nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Ukwakira n’amajwi 84%, ibyatumye ishyaka rye CCM ritsindira imyanya hafi ya yose mu nteko ishingamategeko.

Cyakora cyo ibyavuye mu matora byamaganywe n’amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko yaranzwemo uburiganya.

Abakunze gushyira mu majwi Perezida Magufuli bamushinja kwiba amatora ndetse no gushaka kubica, harimo Tundu Lissu, umukandida w’ishyaka Chadema.

Uyu mu minsi yashize yashinje Leta ya Tanzania gushaka kumwivugana, biba ngombwa ahungira mu gihugu cy’Ububiligi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *