Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yanenze cyane Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), agaragaza ko kiza ku isonga mu gihugu mu gutanga serivisi mbi.
Madamu Ingabire yabigarutseho, nyuma y’abenshi mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bakomeje kunenga REB bayishinja kubakumira kuri urwo rubuga (block).
Abo REB yabrotse kuri Twitter biganjemo abakundaga gutanga ibitekerezo banenga imikorere yayo, cyangwa abagiye bagira ibisobanuro bayaka bifashishije ruriya rubuga ruri mu zikunzwe ku Isi.
Umwe mu bakoresha Twiter witwa ‘Ijapo’, yavuze ko REB ikeneye impinduka, nyuma y’uko ugize icyo ayibaza wese ihitamo kumukumira.
Ati: “Ariko PR (Public Relations Officer) wa REB rwose uwamunyereka. Ese ko mbona abo kuri tweeter (Twitter) bose babablotse? They need to change.”
Madamu Ingabire Marie Immaculée yunze mu butumwa bw’uyu muntu ashimangira ko REB ari rwo rwego mu Rwanda ruza imbere mu kugira imikorere mibi, yibaza icyo abashinzwe gukurikirana imikorere ya ruriya rwego bakora.
Ati: “REB nimuyireke! Nirwo rwego rukora nabi mu Rwanda kurusha izindi nzego zose za Leta. Abashinzwe gukurikirana imikorere ya REB nibo bafite ikibazo. None se iriya mikorere idafututse ntibayibona? Babikoraho iki?”
Madamu Ingabire yanenze imikorere ya REB, mu gihe ruriya rwego rukomeje gutungwa agatoki rushinjwa kurenganya bamwe mu bakoze ibizamini by’akazi bitandukanye, birimo ibyo kwigisha no kuyobora ibigo by’amashuri.
Nko mu bakoze ibizamini byo kuyobora ibigo by’amashuri mu Ukuboza 2019, hari abavuga ko batsinze ibizamini bagashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutegereza akazi (Waiting list) nyamara imyanya batsindiye ikaba yarashyizwemo by’agateganyo abandi bantu kandi bahari.
Abaganiriye na BWIZA mu minsi yashize bari bayigaragarije ko bafite amakuru yizewe y’uko abahawe akazi by’agateganyo ari bo bizarangira bagahawe, nyamara bari baranasabwe kutagira ahandi basaba akazi.
Iki gitangazamakuru giheruka kubaza Dr Uwamariya Valentine ufite uburezi Nyarwanda mu nshingano ze umurongo Minisiteri ayoboye iteganya guha kiriya kibazo, asubiza ko bitarenze mu ntangiriro z’uku kwezi abatsindiye akazi bazamenyeshwa ibigo bagomba kujya kuyobora.
Amakuru BWIZA ifite ni uko hari bamwe mu bari barakoze ibizamini bahawe akazi bari baratsindiye mu mpera z’Ukuboza, gusa abandi bagumishwa kuri waiting list ifite manda y’amezi 20 uhereye muri Werurwe umwaka ushize.


