Beni: Abaturage bigabije ibirindiro 3 bya gisirikare barabitwika

Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Ukuboza, abaturage bo muri Komini Lume, Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, batwitse ibirindiro bitatu bya gisirikare mu rwego rwo kwamagana ibitero bakomeje kugabwaho n’inyeshyamba za ADF, mu Murenge wa Ruwenzori, ndetse banatwika ibiro by’ubuyobozi.

Hari habanje kugaragara ubwumvikane bucye hagati y’abaturage n’abasirikare nyuma y’amasasu yumvikanye arashwe n’abantu batamenyekanye.

Nk’uko bitangazwa na Sosiye Sivile y’aha, abaturage bikanze ko inyeshyamba zabagezemo. Byatumye bazindukira ku birindiro by’ingabo nabo bitwaje intwaro gakondo nk’uko tubikesha 7SUR7.CD.

“Muri ako, abaturage barebanaga n’abayobozi nk’imbwa n’injangwe. Batwitse ibiro by’ubuyobozi aho ngaho na pozisiyo eshatu z’ingabo za FARDC. Ababikoze ni abaturage batabashije kwakira amasasu ninjoro ariko no gutambuka muri iryo joro kw’imodoka y’umusirikare mukuru utashatse kubaha ubutumwa bw’abaturage bamusabaga gusubira Lume mu gihe yashakaga kujya i Bulongo. Ibirindiro 3 bya gisirikare i Rugetsi, Mighende, Lume byatwitswe,” uyu ni Paluku Kiserume Paul, Perezida wa société civile ya Rugetsi.

Uyu yemeje ko ibintu byose byari muri ibi birindiro bya gisirikare n’ibiro by’ubuyobozi byatwitswe n’abaturage byose bigahinduka umuyonga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *