Myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel wakiniraga ikipe ya AS Kigali, yasezeye gukina umupira w’amaguru yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutangira ubuzima bushya bwo kubaka umuryango.
Rusheshangoga yahamije ko yasezeye ku mupira asezera kuri bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali.
Ati: “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z’ubundi buzima. Ntabwo nababwira ngo ndishimye.”
Yavuze ko atishimiye gusiga bagenzi be kuko kuri we AS Kigali ari umuryango, asaba abo bakinanaga gukomeza intego bihaye mu marushanwa atandukanye bari gukina arimo CAF Confederation Cup.
Ati: “Kuva nava muri APR FC, nanjye nisanze mu muryango mwiza, umuryango w’abantu banyakiriye neza, bambanira neza. Mfashe uyu mwanya mbashimira mbikuye ku mutima.”
“Ndabifuriza ko urugendo mwatangiye rugomba kurushaho, ntekereza ko uyu mwaka ni wo navuga ko ari uwa AS Kigali, mugomba kuwugira uwanyu. Ndabizi ko mubishoboye, ndabifuriza amahirwe masa, dukomeze dushyire hamwe twese. Ndabakunda cyane.”
Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n’igice muri AS Kigali, nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019 avuye muri APR FC.
Rusheshangoga Michel w’imyaka 26 y’amavuko, yamenyekanye cyane ubwo yari mu kipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda muri 2011, nyuma iza no kwerekeza mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu mwama wakurikiyeho.
Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.
Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.
Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée ‘Njungu’.
Rusheshangoga ni umwe mu bakinnyi bafatwaga nka ba myugariro b’inyuma beza u Rwanda ruzagira mu mateka yarwo, gusa impano ye iza gusubira inyuma mu buryo bugaragara.


