Alain Numa yavuze uruva gusenya inshuti ye yahuye narwo kubera telefone

Umukozi ushinzwe guhanahana amakuru mu kigo cya MTN-Rwanda, Alain Numa avuga ko ku bwo kutagira telefoni inshuti ye yagiye gusura iwabo, ibisikana nabo bagiye kumusura i Kigali.

Mu kiganiro cyagarukaga ku itumanaho kuri KT Radio, Numa yavuze ko ” Inshuti yanjye yamanutse ajya gusura iwabo. Iwabo nabo bari baje i Kigali kumusura. yageze iwabo na we ategereza ko bagaruka bakamusanga mu rugo. Menya barabisikaniye muri Nyungwe.”

Kuri ubu telefoni yabaye igikoresho ahanini gitunzwe n’Abanyarwanda benshi, ingingo ituma itumanaho ryoroha.

Ku rundi ruhande, n’ubwo telefoni yoroheje itumanaho, hari abavuga ko yangije ubusabane bwa Kinyarwanda, yimika umuco wo kubeshya, ingeso mbi n’uburangazi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *