Perezida Trump yavuze ibinyoma 30,573 mu gihe yamaze ku butegetsi

Donald Trump mu gihe cy’imyaka ine nka Perezida wa 45 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ibinyoma 30,573 nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Washington Post.

Iki gitangazamakuru kiri mu bikomeye ku Isi cyavuze ko ibinyoma bya Trump byatangiye kugaragara ku munsi we wa mbere muri White House, bigenda byiyongera umunsi ku wundi ku buryo mu mwaka we wa nyuma yavuze ibinyoma bijya kungana na 1/2 cy’ibyo yavuze byose.

Ibyinshi yabivugiye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika muri manda ya kabiri ndetse no ku rubuga rwe rwa Twitter kuri ubu rugifunze.

Washington Post ivuga ko imaze imyaka 10 igenzura ukuri kw’ibivugwa n’Abanyapolitiki batandukanye, gusa ibyatangajwe na Trump yirengagije ukuri bikaba byarateje ikibazo gishya.

Mu binyoma bikomeye Trump yavuze harimo kuba afite “Umuhigo w’ibihe byose” wo kugaragara ku rupapuro rubanza rw’ikinyamakuru Time Magazine, kuba ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga yarihanukiriye akavuga ko agiye kukizimiza mu buryo bw’ibitangaza no kuvuga ko amajwi ye mu matora y’umukuru w’igihugu yibwe.

Imibare igaragaza ko Trump mu mwaka we wa mbere nka Perezida wa Amerika yari ku mpuzandengo yo kuvuga ibinyoma bitandatu ku munsi, mu mwaka wa kabiri birazamuka bigera kuri 16, mu mwaka wa gatatu ibinyoma bya Trump bigera kuri 22 mu gihe mu mwaka we wa nyuma yari ageze ku rwego rwo kuvuga ibinyoma 39 bya buri munsi.

Muri 2019 Perezida Trump yagiranye ikiganiro kuri terefoni na Perezida wa Ukraine yasabaga gutangaza ko yatangije iperereza kuri Joe Biden uheruka gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, avugamo ibinyoma birenga 1,000.

Habura ukwezi kumwe ngo muri Amerika habe amatora y’umukuru w’igihugu, Trump bwo yabwiye umunyamakuru Sean Hannity wa Fox News ko “Hazaba uburiganya”, yungamo ati: “Iki ni cyo kintu kibi kurusha ibindi kigiye kuba mu gihugu cyacu.”

Nyuma y’amatora yo mu Ugushyingo, Trump bwo yavuze ibinyoma 800 bijyanye n’uburiganya mu matora, mu gihe ibyerekeye ubukungu ho yakunze kwigamba ko yubatse ubukungu bukomeye mu mateka ya Amerika bikagera n’aho abitangaza na nyuma y’uko bwari bumaze gushegeshwa na Coronavirus.

Perezida Trump kandi yabeshye incuro 300 avuga ko ari we wagabanyije umusoro munini mu mateka ya Amerika, ndetse na mbere yuko igabanyuka ry’umusoro rikorwa, yari yarasezeranyije ko rizaba ari ryo rinini mu mateka y’Amerika – riruta irya Perezida Ronald Reagan mu 1981 ryageze kuri 2,9% by’umusaruro rusange w’igihugu.

The Washington Post ivuga ko ibinyoma bya Trump byateje ikibazo gikomeye muri Amerika, kugeza n’aho bigira uruhare rukomeye mu gutuma abamushyigikiye bagaba igitero ku nyubako ya Capitol Hill ikoreramo Inteko ishinga amategeko ya Amerika.

Bivugwa ko igihe cyonyine Trump yavuze ibinyoma bike ari ubwo byamenyekanaga ko yanduye COVID-19.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *