U Rwanda mu maraso, u Rwanda ku mutima_Gwet wahawe ubwenegihugu

Tariki ya 3 Gashyantare 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahaye ubwenegihugu abantu batandatu; barimo Yann Gwet ukomoka muri Caméroun hamwe n’umugore we Sidonie Kouam Gwet.

Yann Gwet wavukiye mu mujyi wa Douala muri Caméroun mu 1982, ni umunyamakuru, akaba yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Gwet yasohoye inkuru ku gitangazamakuru Jeune Afrique, avuga byinshi yamenye kuri iki gihugu, ahereye ku mateka yacyo ya jenoside yagishenguye cyane, ku buryo we wari ukiri muto ubwo yakorwaga, yabonaga ko gisa n’ikirimbutse.

Ati: “Nk’abantu benshi, u Rwanda rwinjiye mu ntekerezo zanjye mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Nari muto wo kumva impamvu, ariko nabonaga ko hari kuba ikidasanzwe. Ndi umunyeshuri, nasomye L’Inavouable [igitabo] cya Patrick Saint-Exupéry, ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Nakirangije nahangayitse. Hejuru y’u Bufaransa muri ibyo bihe, natekerezaga ko ‘igihugu cy’imisozi igihumbi’ gishobora kuba cyararimbutse. None ni gute cyikuye mu byago?”

Gwet avuga ko mu 2016, nk’umunyamakuru yitabiriye ikiganiro cya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’abanyamakuru cyabereye i Kigali, cyerekeye ku Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum). Ngo icyo gihe ni ubwa kabiri yari ageze mu Rwanda.

Yabajije Umukuru w’Igihugu ibibazo bitatu; bibiri birebana n’imiyoborere ye mu mboni ya Afurika, icya gatatu kigira kiti: “Kuba Umunyarwanda bisobanuye iki?” Ngo yamusubije ko “u Rwanda ari igice cya Afurika”, ibyago rwagize bifite aho bihuriye n’uyu mugabane, amubwira ko kuba Umunyarwanda ari inzira yo kuba Umunyafurika, ubunyarwanda bukaba bugomba kugururirwa Afurika n’Isi yose.

Gwet ashingiye ku gisubizo Umukuru w’Igihugu yamuhaye, agira ati: “Ushobora guturuka ahandi, ukaba mu cyerekezo cy’u Rwanda. Turi Abanyarwanda mu maraso, na none mbere ya byose, no ku mutima.”

Mu gushimangira iyi mvugo, Gwet yasobanuye uburyo Abatutsi bakorerwaga jenoside; amahanga n’imiryango mpuzamahanga birebera, ariko ingabo za RPA (Inkotanyi) zari ziyobowe na Paul Kagame wakuriye mu buhungiro, zikagira umutima wo kuza kuyihagarika ndetse zikabigeraho, zikubaka igihugu kugeza aho kiri ubu.

Mu gusoza inkuru ye, yagarutse ku buryo yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda, aho avuga ko yimukiye muri iki gihugu nyuma y’amezi make agiranye ikiganiro na Perezida Kagame, akaba abuhawe nyuma y’imyaka itanu, bijyanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *