Kuri uyu wa Kabiri, imyigaragambyo yakajije umurego mu bice byinshi bya Sudani kubera ubuzima buhenze mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavugaga ko zishyigikiye ingufu za guverinoma nshya mu kuzamura ubukungu.
Guverinoma nshya y’iki gihugu, irimo n’abahoze ari abayobozi b’inyeshyamba, yashinzwe gukemura ikibazo cy’ubukungu cyatewe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye iki gihugu mu myaka mirongo ishize, imicungire mibi n’intambara hagati y’abaturage yatewe na Perezida Omar al-Bashir wakuwe ku butegetsi nawe azira guhenda kw’umugati.
Iyi guverinoma kandi yugarijwe n’ikibazo cyo guta agaciro gukabije kw’ifaranga, ndetse n’isoko ritemewe rigenda rirushaho gutezwa imbere.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Gashyantare, abigaragambya muri Nyala, mu majyepfo ya Leta ya Darfur y’Amajyepfo, bateye amabuye abapolisi ndetse batwika amaduka menshi mu isoko rikuru nk’uko byatangajwe na AFP.
“Oya ku biciro byo hejuru, oya ku nzara”, ibi ni bimwe byo abigaragambya bagendaga baririmba mu gihe polisi yabateraga ibyuka biryana mu maso.
Iki gihugu cya Sudani kimaze igihe mu nzibacyuho itoroshye kuva muri Mata 2019 Perezida Bashir akurwa ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ikaze mu gihugu cyose yamaganaga ubutegetsi bwe, nayo yatewe n’ibibazo by’ubukungu birimo no kuzamura bikabije igiciro cy’umugati.
Kuwa Mbere, Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok yashyizeho guverinoma nshya y’inzibacyuho irimo uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba ndetse akaba umuhanga mu by’ubukungu, Gibril Ibrahim, wagizwe minisitiri w’imari.
Abinyujije kuri twitter, Ibrahim yagize ati “ Turasezeranya kutazaryama kugeza turangije imirongo y’umugati na lisansi, no gutuma imiti ikiza ubuzima iboneka ku giciro kiza.”
Minisitiri w’Intebe Hamdok kuri uyu wa Kabiri akaba yavuganye n’Umunyamabanga wa leta ya Amerika, Antony Blinken, wasezeranyije ubufasha guverinoma nshya y’inzibacyuho.
Imyigaragambyo igenda ifata intera
Muri Nyala, polisi yafatanye abigaragambya imbunda ndetse n’amasasu nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Darfur y’Amajyepfo, Musa Mahdi avugana n’Ibiro Ntaramakuru bya leta, SUNA.
Muri Port Sudan, umujyi w’icyambu uherereye ku Nyanja Itukura, imyigaragambyo irangajwe imbere n’abanyeshuri yatumye amashuri afungwa ndetse n’amaduka menshi.
Ni imyigaragambyo yatewe n’izamurwa ry’ibiciro by’ibikoreshwa mu gukora imigati.
Imyigaragambyo nk’iyi kandi yabaye no mu bindi bice birimo Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru nk’uko SUNA yakomeje ibitangaza.
Mu byumweru bishize kandi, imyigaragambyo yaranzwe no gusahura ishingiye ku bibazo by’ubukungu yateguwe mu murwa mukuru, Khartoum, no muri Leta ya Gedaref y’Iburasirazuba, ifatwa nk’ikigega cy’umugati muri Sudani.


