Abarimo Umuhanzi Itahiwacu Bruce ‘Bruce Melodie’ na Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga Nkoranyambaga nka Shaddyboo, bahuje imbaraga n’Abanyarwanda batari bake mu kwamagana abakomeje gukwirakwiza ubutumwa bupfobya n’ubuhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva iki cyumweru cyatangira ku rubuga rwa Twitter hari kunyuzwa ubutumwa buri mu ntero igira iti: “Twiyamye Abapfobya”, bwamagana abakomeje gukoresha imiyoboro itandukanye y’itumanaho bakwirakwiza ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa YouTube hakomeje kunyuzwa ubutumwa bupfobya Jenoside, nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CLNLG.
Tariki 5 Gashyantare 2021, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye itangazo ryibutsa abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko Igihugu kigenderaho.
Iri tangazo rivuga ko guhakana, no gupfobya Jenoside bifata intera cyane mu biganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube.
Isesengura rya CNLG yakoze kuva mu mpera z’umwaka ushize kugera muri Gashyantare 2021, ryagaragaje ko hari ibiganiro bimwe na bimwe byatambutse kuri shene zitandukanye zikorera kuri Youtube bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, binakurura amacakubiri.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko nta muntu n’umwe utarebwa n’itegeko rihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
Ati “Kuba umuntu yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bivuga ko adashobora gupfobya icyo cyaha no kugihakana, ikindi uwo ari we wese uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa, akabikurikiranwaho, uko mbibona umuntu warokotse Jenoside azi uburemere bwayo kurusha abandi bose, urengereye akajya kuyipfobya, no gutesha agaciro ba bandi bamurokoye, ku bwanjye niko mbibona arusha n’ubugome ba bandi bayikoze.”
CNLG yavuze ibi nyuma y’uko umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Idamange Iramugwiza Yvonne, aherutse kwifashisha urubuga rwa YouTube agaragaza amashusho avuga ko u Rwanda rukoresha icyorezo cya Covid-19 na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zarwo, ariko abarokotse Jenoside bagakomeza kubaho nabi.
Amagambo y’uyu mugore yahagurukije abatari bake, bamagana n’abandi bose bafite ibitekerezo nk’ibye.
Bruce Melodie kuri Twitter yagize ati: “Banyarwanda by’umwihariko abahanzi bagenzi banjye, ubuhanzi buri muri zimwe mu ntwaro zakoreshejwe mu kwigisha ivangura byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni byiza ko ubu noneho dukoresha ubuhanzi mu kwamagana abashaka guhakana no gupfobya aya mateka kugira ngo turusheho kwibuka twiyubaka.”
Shaddyboo we yagize ati: “Ni uruhare rwa buri wese by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,twese tuzi uruhare Itangazamakuru ryagize mu kwigisha urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda bityo twigire ku mateka dukuremo amasomo yo kudasubiramo amakosa yakozwe n’abatubanjirije.”
Abandi bagize ubutumwa batanga barimo Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda bikomeye. Upfapfana ayipfobya, aba yipfiriye ubusa, aba adupfiriye ubusa, aba aciye ipfundo ry’ubupfura, aba adupfunyikiye ubusa. Aba ahamije ko ari icyihebe, tukaba duhebye umusanzu we. Ajye ahanwa bijyanye n’igoma rye, aha ntihahora amarira.”
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée we yagize ati: “Twamaganye, twiyamye, twihanije abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi! Turabarambiwe kandi twiteguye kubarwanya. Abitwaza ko bacitse ku icumu bamenye ko bitabaha na gato uburenganzira bwo gupfobya Jenoside.”
Umuhanzikazi Butera Knowless na we yunzemo agira ati: “Kubona imibiri y’abacu twakundaga tukababura ishyirwa mu ndorerwamo y’ubucuruzi noneho bikanavugwa ku karubanda, uretse kuba bidukomeretsa, ni igikorwa cy’ubusazi no kubura indangagaciro nyayo iranga uwacitse ku icumu. Twivuye inyuma mu kwamagana ibyo bitekerezo.”
Umuhanzi Jules Sentore we yavuze ko “Uhakana agapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, agatesha agaciro amateka yayiranze, uwo ni umubisha, ni umugome ukwiye guhanwa n’itegeko. Twamaganye mwene abo n’ababashyigikiye bose TURABIYAMYE.”
Umuririmbyi Clarisse Karasira we yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashenguye umutima w’iki gihugu n’ubuzima bw’inzirakarengane burahatakarira. Ni ibintu bikomeretsa umutima, kumva hari umuntu ubushobozi yaba afite ubwo ari bwo bwose, cyangwa se mu ruhande urwo ari rwo rwose rw’amateka yaba ariho yongera gutoneka inkovu zari zitarakira.”


