Abaturage batuye mu Karere ka Amuru muri Uganda bikomye abazwi nk’Abalaalo, babashinja gufatanya n’igisirikare cya Uganda (UPDF) mu Karere ka Amuru, mu kubinjiramo, bakahaba bitemewe. Abalaalo biganjemo abavuga Ikinyarwanda, benshi bafite inkomoko mu Rwanda gusa hari ababa bahaheruka kera batanakivuga neza, bakoresha cyane Olunyankole. Ni aborozi bimuka uko babonye urwuri rw’inka zabo. Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko aba bari bakuwe mu butaka bwa Kompanyi yitwa Madhvani Group na Leta kuko bwagenewe guhingwamo ibisheke ariko ngo ubu abenshi bamaze kuhagaruka n’amatungo yabo. Mu Gushyingo 2020, UPDF yari yirukanye Abalaalo n’inka zabo zigera ku bihumbi 10 mu bice bya Tee-okutu, Bombayi, Ndiir and Orego, mu gace ka Kololo muri Amuru ariko amatora ya perezida yo kuwa 14 Mutarama arangiye bahise bahagaruka. Abaturage bavuga ko ukugaruka kw’abalaalo kwabateye impungenge kuko babaragirira imyaka ndetse abagateza n’umutekano muke. Abaturage bavuga ko zimwe muri izi nka ari iz’abasirikare zicunzwe n’Abalaalo bityo bakaba babashyigikiye. Ubutaka Abalaalo barimo bungana na hegitari 10,000 bwakuwemo imiryango 205 ku bw’inyungu rusange. Umwe muri abo baturage, Grace Okot Akullu ati ” Abo Balaalo bari bawiwe gutwara inka zabo kandi ntawabahaye uruhushya ngo bazigarure.” Joseph Okee we ati ” Bagarutse tugiye gutangira guhinga.” Michael Lakony, Umuvugizi w’Akarere ka Amuru avuga ko amakuru bakuye mu baturage, yerekana ko Abalaalo bashyigikiwe na UPDF. Ati ” Izo nyamaswa ni iza bamwe mu bajenerali bo muri iki gihugu. Bariya Ballalo ni abakozi bari aho. Ni nayo mpamvu bamwe bivugwa ko baba bafite intwaro.” Umuvugizi wa Diviziyo ya kane ya UPDF, Lauben Ndifula, yahakanye ayo makuru. Ati ” Niba twari mu ba mbere birukanye abo Balaalo, ni gute twabafasha kugaruka? Ni ibyo abo baturage bakeka.” Mu 2017, Perezida Museveni yari yasabye ko Abalaalo bava muri ako gace kuko bari batunzwe agatoki ko bateza akaduruvayo.


