Hafashwe toni zigera muri 20 z’urumogi zifite agaciro ka miliyari 20

Toni 17 z’urumogi zifite agaciro ku isoko ka miliyari 20 z’Amafaranga akoreshwa mu burengerazuba bwa Afurika, FCFA (miliyoni 30.4 z’amayero) zari zivuye muri Liban, zinyuze ku cyambu cya Lomé, muri Togo zafashwe n’ubuyobozi bwa Niger, akaba ari agahigo kaciwe kuko ari ubwa mbere hafashwe ibiyobyabwenge bingana gutya muri iki gihugu.

Minisitiri w’umutekano muri Niger, Alkache Alhada, mu muhango wo kumurikira itangazamakuru ibi biyobyabwenge, yagize ati: “Ni umubare munini cyane wa toni 17 zifite agaciro ka hafi miliyari 20 z’Ama-FCFA zafatiwe mu bubiko bwa Niamey”.

Ngo ni ubwa mbere ibiyobyabwenge bingana gutya, biturutse muri Liban, bifatirwa muri Niger nk’uko minisitiri yakomeje avuga, aho yongeyeho ko abantu 13, barimo Abanya-Niger 11 n’Abanya-Algeria 2 nabo batawe muri yombi.

Ibi biyobyabwenge byari bifunitse neza byafashwe ku itariki 02 Werurwe bifatirwa mu gace kari mu nkengero za Niamey. Buri paki imwe mu mapaki abarirwa mu bihumbi yafashwe, yabaga iriho amazina y’umuntu ikiyobyabwenge cyohererejwe nk’uko iyi nkuru dukesha VOAAfrique ikomeza ivuga.

Ibi biyobyabwenge byari byaturutse muri Liban, bica ku Cyambu cya Lome muri Togo binyujijwe kuri sosiyete y’Abahinde, mbere yo gukomereza I Niamey bihishe mu ikamyo ifite ibirango byo muri Benin yagaragaraga nk’itwaye lisansi nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Niger.

Ibi biyobyabwenge ngo bikaba ubundi byaragombaga kuruhukira muri Libya ariko binyuze mu Mujyi wa Agadez, umujyi munini wo mu majyaruguru ya Niger.

Muri Kamena 2018 nibwo muri Niger hari hafashwe urumogi rupima toni 3 rwabarirwaga miliyari 3 z’Ama FCFA (Amayero miliyoni 4,5) rwari ruturutse mu bihugu by’abarabu bifatirwa Niamey. Ibi biyobyabwenge byo byari bihishe mu bisanduku batwaramo imbuto n’imboga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *