Umuryango w’abantu 10 wari utuye mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze ndetse n’abaturanyi bawo, baratabaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Imana yo mu Ijuru kugira ngo urenganurwe, nyuma y’iminsi irenga 10 usemberwa mu baturanyi.
Uyu muryango usembera nyuma yo gukurwa mu mutungo urimo inzu ebyiri wabagamo ziherereye muri uyu Mudugudu wa Susa, tariki ya 16 Werurwe 2021, hari inzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze.
Intandaro ya byose ni igice cy’ubutaka uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wavutse mu 1958 wagurishije Manene Ladislas wari umuturanyi, mu 2013, na we akakigurisha Igitangaza Anne Marie mu izina ry’Umuholandi witwa Hendrik mu 2015.

Kajyambere avuga ko yagurishije Manene igice cy’ubutaka, kitarimo izi nzu babagamo, Manene na Igitangaza bakiguze na bo barabyemeza ariko uyu Muholandi ntabwo abyemera, akaba ari na we wahamagaje Abahesha b’Inkiko b’Umwuga batatu (bagiye basimburana) kugira ngo bavane uyu muryango mu mitungo.
Abaturage bavuga ko Umuhokandi yitwaza kuba yarakorewe ihinduza (mutation) kuri ubu butaka bwose bubaruye kuri nimero imwe, kandi haragombaga kuba igabwa ryabwo (subdivision), igice kirimo inzu z’uyu muryango ukagisigarana, Umuholandi we agatwara ikindi gice.
Imiterere y’iki kibazo mu buryo birambuye igaragara muri izi nkuru Bwiza yakoze mu bihe butandukanye:
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta https://bwiza.com/?Musanze-Umuryango-w-abantu-10-wakuwe-mu-byawo-ku-ngufu-nyuma-y-igihe-kirekire
Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutakahttps://bwiza.com/?Rwabuze-gica-hagati-y-Abanyarwanda-babiri-n-Umuholandi-bapfa-ubutaka

Bwiza yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, bivugwa ko yahageze ubwo uyu muryango wasohorwaga muri izi nzu, ariko ntabwo yabonetse ku murongo wa telefone ngo agire icyo akivugaho.
Amasezerano y’ubugure agaragaza ko Manene yagurishije Umuholandi ubutaka bufite ubuso bwa metero 30 kuri 30, bivuze ko bungana na metero kare (m²) 900. Abaturage bavuga ko ikibazo kugikemura bitakabaye bigorana kuko ababifitiye ububasha bahageze bakabupima, hiyongereyemo n’ubu bwimuwemo uyu muryango, byagaragara ko burenze cyane m² 900, bakabishingiraho barenganura Umuryango wa Kajyambere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


